Ruhango: Abataramenyekana bari bitwaje intwaro gakondo batemye abanyerongo bahita babura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bataramenyekana bari bitwaje imihoro, bacakiranye n’abanyerondo bacungaga umutekano mu Kagari ka Mutara mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, batema bane barabakomeretsa bikabije.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Bunyankuku muri aka Kagari ka Mutara, ubwo abanyerondo bari mu kazi kabo, bakaza guhura n’abo bantu bitwaje imihoro.

Izindi Nkuru

Amakuru ava mu baturage, avuga ko aba bantu bari bitwaje imihoro, bari babanje kwirara mu maduka yo muri aka gace, bakayiba ari na bwo bahuraga n’abanyerondo bavuye muri ubwo bujura.

Umuturage watanze amakuru, avuga ko abo banyerongo bashobora kuba bikanze abanyerondo ubwo bari muri ubwo bujura, bagahita biruka, ari na bwo bahuraga n’abo bacungaga umutekano bakabatema.

Nemeyimana Jean Bosco uyobora Umurenge wa Mwendo, yavuze ko aba batemye abanyerondo, bari bameze nk’abahunga, ndetse ko kuva ubwo bahise bacika.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Mwendo, yagize ati “Abakoze ibyo byaha, ntabwo barafatwa ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha.”

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo bitabweho n’abaganga, mu gihe abakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi bakiri gushakishwa.

Nemeyimana Jean Bosco yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano, kandi bagatangira amakuru ku gihe mu gihe babonye igishobora kuwuhungabanya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru