Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko wiga muri Ecole Secondaire de Ruhango ryo mu Karere ka Ruhango, aravuga ko hari umugabo wamusanze mu bwiherero yiyoberanyije amufatiraho icyuma ubundi aramusambanya.
Uyu munyeshuri ubu uri gufata imiti imurinda gusama no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko iri sanganya ryamubayeho mu gitondo cyo ku ya 31 Mutarama 2020.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, uyu munyeshuri yavuze ko uwo mugabo yaje yipfutse igitambaro mu maso ubundi amufatiraho icyuma ahita amusambanya undi ntiyabona uko atabaza.
Yagize ati “Ntabwo nari gutaka kuko yari atangiye gukata ukuboko ndatuza aransambanya ansiga aho arasohoka.”
Avuga ko kandi atari ubwa mbere ibi bimubayeho kuko n’umwaka ushize ibi byamubereyeho kuri iri shuri gusa bwo ngo yaramukomereje ubundi akizwa n’amaguru.
Umubyeyi w’uyu mwana witwa Nyirahakizimana Jeanne avuga ko bitumvikana kuba ikibazo nk’iki kibera mu kigo cy’ishuri ariko ubuyobozi bwacyo bukaba butazi abahohoteye umwana we.
Nyirahakizimana avuga ko we n’umukobwa we bakwiye guhabwa ubutabera, uwamuhohoteye agafatwa akabiryozwa bitaba ibyo akiyambaza umukuru w’Igihugu.
Munyaneza Jean Claude uyobora iri shuri yavuze ko ntacyo yatangaza kuri iki kibazo kuko kiri mu nzego zishinzwe iperereza kugira ngo atabangamira akazi kazoo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwamenye iki kibazo kandi ko na bwo bugiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo amakuru mpamo kuri cyo amenyekane.
RADIOTV10