Umusore wagombaga gusaba no gukwa umukobwa wo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, biravugwa ko yategerejwe n’umuryango w’umukobwa, baraheba, birangira ubukwe butabaye.
Ni imihango yagombaga kubera mu Mudugudu wa Gitete mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo muri iki cyumweru tariki 24 Nzeri 2024, aho umukobwa witwa Angelique yagombaga gusabwa akanakobwa.
Ni mu gihe umuryango w’umusore wagombaga guturuka mu Karere ka Nyaruguru, ariko abo ku mukobwa, barategereza baraheba.
Amakuru dukesha Radio Ishingiro, avuga ko umukobwa yaje kwegura telefone agahamagara umuhungu, akamubwira ko batakije kuko imodoka yabapfiriyeho bageze mu Karere ka Kamonyi.
Gusa abaturanyi b’umuryango w’umukobwa, bavuga ko iyo atari impamvu yagombaga kwica ubukwe, ahubwo ko hari indi ibyihishe inyuma, batashatse gutangaza.
Umuryango w’uyu mukobwa, uvuga ko wari wakoresheje amafaranga menshi mu kwitegura ibi birori, bityo ko bikwiye kubazwa umuryango w’uwo musore.
Ni mu gihe umusore witwa Manirakiza Zacharie uvugwa ko ari we wagombaga gushaka n’uyu mukobwa, we yarahiye akirenga, akavuga ko atazi n’uwo mukobwa, ndetse ko ngo asanzwe anafite umugore.
Ni mu gihe abazi ibyabo, bemeza ko bari basanzwe baziranye ndetse ko bamenyanye ubwo biganaga muri Kaminuza ya UTAB mu Karere ka Gicumbi.
RADIOTV10