Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rulindo: Inzara iravuza ubuhuha mu mudugudu w’ikitegererezo none bamwe bari kuwuhunga

radiotv10by radiotv10
18/02/2022
in MU RWANDA
0
Rulindo: Inzara iravuza ubuhuha mu mudugudu w’ikitegererezo none bamwe bari kuwuhunga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Ryanyirakayobe uherereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, bari kuwuvamo bavuga ko bahunda imibereho mibi bari kuhagirira, bati “Inzu nziza udafite icyo uyiriramo ntacyo ivuze.”

Uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Ryanyirakayobe uri mu kagari ka Butare, mu Murenge wa Buyoga, umaze imyaka igera kuri itanu utujwemo imiryango 120 yimuwe ahari ikiyaga gihangano cya Muyanza.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko kuba mu nzu itagira munsi y’urugo nta n’akandi kazi bafite ariyo ntandaro y’ubuzima bugoye buri gutuma bamwe bahunga uyu mudugudu.

Umwe yagize ati “Ntabwo ari ukuzivamo ku bushake, ni inzara ituvanamo kubera ko kugira ngo wicare muri izi nzu ntacyo ufite uziriramo ukavuga uti ‘wenda ngiye kwishakishiriza akandi hirya’ nk’ufite agafaranga akavuga ati ‘ngiye kugura mu cyaro mbone aho nubakira ka gahene cyangwa ka gakoko nge mbona uko ntanga mitiwere’.”

Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu, harimo ababwirirwa bakanaburara.

Ati “Kuba ndi mu nzu nziza ntafite icyo ndya kandi nari mfite ahantu mpinga mfite n’aho nsarurira imyaka yanjye. Umuntu aguhaye inzu nziza ngo ujye uyiryamamo, udafite icyo uyiriramo ntacyo byaba bivuze.”

Avuga ko inzara ibamereye nabi

Abakiri muri izi nzu, bavuga ko nihatagira igikorwa na bo bazagenda kuko batakomeza kureba izo nziza gusa nyamara igifu kiri gusya ubusa.

Undi muturage ati “Ni ukunyereza sima ukareba hejuru parafo nyamara amara yafatanye n’umugongo ngo dutaha mu nzu nziza.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutaganda Theophile avuga ko iki kibazo kitari kizwi ariko ko bagiye guhita bugikurikirana.

Ati “Icyo kibazo ni gishya kuri njye ariko dufite gahunda yo kuba ibibazo bigaragara muri iyo midugudu yose twabireba hanyuma tukabiha umurongo, niba gihari nabizeza ko tubyinjiramo tukabiha umurongo tukareba ikibitera hanyuma tugashaka umuti wabyo.”

Ibibazo nk’ibi by’abaturage bagaragaza ko bagowe n’imibereho yabo muri iyi midugudu batuzwamo si ubwa mbere byumvikanye haba muri iyi Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’ahandi hatandukanye mu Gihugu.

Sena y’u Rwanda iherutse gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gucukumbura ibibazo nk’ibi biri mu midugudu ituzwamo abaturage, kugira ngo Guverinoma izabifatire umuti urambye.

Bavuga ko imibereho mibi ikomeje kubirukana mu Nzu nziza batujwemo

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 16 =

Previous Post

Ntibasiba kugaragaza urwo bakundana…Bahavu n’umugabo we bavuze igituma urukundo rwabo ruhora rutohagiye

Next Post

Rubavu: Abaturage bati “Turambiwe kurara rwantambi kubera imvura n’abaje kudufasha bakaduha kawunga”

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abaturage bati “Turambiwe kurara rwantambi kubera imvura n’abaje kudufasha bakaduha kawunga”

Rubavu: Abaturage bati “Turambiwe kurara rwantambi kubera imvura n’abaje kudufasha bakaduha kawunga”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.