Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rulindo: Umugore arakekwaho gukorera iby’ubunyamaswa umwana yari abereye mukase

radiotv10by radiotv10
07/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Rulindo: Umugore arakekwaho gukorera iby’ubunyamaswa umwana yari abereye mukase
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 6 yareraga yari abereye mukase, akamwivugana amukubise isuka mu mutwe, yarangiza akamutaba mu rutoki yahingagamo.

Dosiye y’ikirego kiregwamo uyu mugore w’imyaka 30, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu wa 04 Mata 2023.

Uyu mugore atuye mu Mudugudu wa Kibeho mu Kagari ka Mahaza mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, akekwaho gukora iki cyaha tariki 29 Werurwe 2023.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, avuga ko uyu mugore yishe uyu muziranenge w’umwana, kubera amakimbirane yari afitanye n’umugabo we.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yakekaga ko umugabo we amutoteza kubera umubano afitanye na nyina w’uyu mwana wa mucyeba we, yareraga, kamwivugana kugira ngo yihimure.

Kuri iyi tariki akekwaho gukoreraho iki cyaha, uyu mugore yasabye nyakwigendera kujya kumufasha kurera umwana we muto aho yari agiye guhinga, yagerayo akamwivugana.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bageraga mu murima, uyu mugore yahise “amuhondagura isuka mu mutwe yamara kumwica akamutaba mu rutoki, agahungira kwa nyina wabo mu wundi Murenge, ari ho yafatiwe n’inzego zibishinzwe.”

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yemera icyaha, akavuga ko yabitewe n’umujinya, gusa bwo bukavuga ko yari yarabigambiriye kuko abaturanyi bavuga ko yahoraga abwira nabi umwana bakagira ngo ni ukumuhana bisanzwe bitageza aho kumwica.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Twihutirekumva Timothe says:
    3 years ago

    Ubucamanza bukore akazi kabwo nahamwa nicyaha abiganirwe arko sinarinziko abantu bafite iyo myumvire ko bacyibaho rwose

    Reply

Leave a Reply to Twihutirekumva Timothe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 9 =

Previous Post

Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bunamiye inzirakarengane banacana Urumuri rw’Icyizere

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje urugendo rw’Abanyarwanda mu myaka 29 mu butumwa bureba buri Munyarwanda

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje urugendo rw’Abanyarwanda mu myaka 29 mu butumwa bureba buri Munyarwanda

Perezida Kagame yagaragaje urugendo rw’Abanyarwanda mu myaka 29 mu butumwa bureba buri Munyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.