Perezida Kagame yagaragaje urugendo rw’Abanyarwanda mu myaka 29 mu butumwa bureba buri Munyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • “Hagati yo kuba umuntu mwiza no kuba umunyakuri, uzahitemo kuba mwiza”
  • “Wahitamo idini ariko ntiwahitamo ubwoko.”

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba u Rwanda rugeze aheza rugeze nyuma y’imyaka 29 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukubera amahitamo meza y’Abanyarwanda, abashimira kuba barahisemo neza byumwihariko abarokotse banze guheranwa n’agahinda.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje none tariki 07 Mata 2023 ubwo yatangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze ubu hashimishije, ari ukubera amahitamo meza yaranze Abanyarwanda bari bavuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakiyemeza kuba bamwe.

Agaragaza amahitamo akwiye yaranze Abanyarwanda, Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Niba ugomba guhitamo hagati yo kuba umuntu mwiza no kuba umunyakuri, ni byiza guhitamo kuba umuntu mwiza kuko bizatuma uba n’umunyakuri.”

Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abayikoze baranzwe no kureba hafi.

Yagize ati “Uyu munsi duteraniye hamwe tuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakicwa bazira abo bari bo, kandi yaba hano ndetse n’undi wese ku isi nta muntu uhitamo uwo aba we, guhitamo ubwoko, uruhu, ubwoko, hari byinshi umuntu yahitamo, ushobora guhitamo idini ariko ntiwahitamo kuba umuntu, ntihwahitamo kwibasirwa.”

Umukuru w’u Rwanda, yakomeje avuga ko n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bitwaje ubwoko bwabo, na bo ubwabo batabuhisemo. Ati “Mu byukuri abishe abandi na bo ntibahisemo mu bwoko bwabo.”

Aya mateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo, ubu bakaba babanye neza basangira akabisi n’agahiye kandi bafatanya mu rugendo rwo kwiteza imbere, byatumye Umukuru w’u Rwanda ashimira Abanyarwanda.

Ati “Ibikomere biracyaremeye ariko Abanyarwanda ndabashimira mwese kuba mwaranze guheranwa n’aya mateka, abantu bageragerageje guhindura paji nshya, bajya imbere bavuye mu majye, bava mu marira, bahitamo kubaho.”

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda

 

Abanyarwanda ni abo gushimirwa

Perezida Kagame yavuze ko kuba ibi byose byaragezweho, ari ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bemeye kwikorera umutwaro uremereye bakababarira ababiciye

Umukuru w’u Rwanda agendeye ku buhamya bwa Eric watanze ubuhamya bw’inzira yaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamutwaye abe bose barimo n’abiciwe mu maso ye, yagize ati “Umuntu nka Eric ukurikije ibyo yanyuzemo, kuba yagera aho ababarira, ni ibitangaza.”

Yakomeje ashimangira ko amahitamo Abanyarwanda bafashe, ntawe ugomba kuyarogoya, ngo ashake kubereka andi mahitamo kuko n’ibindi byose ari bo babyikoreye.

Ati “Dufite ubuzima tugomba kubaho, nta muntu uzaduhitiramo ubuzima tugomba kubamo, twakomeje umuhate wo kuva muri aya mateka, ntituzigera twemerera ko hari uwabategeka uburyo mugomba kubaho, uko ni ko Abanyarwanda bameze, turi abantu beza, turubaha, duca bugufi tuzi aho twavuye, ariko ndababwira ko igihe cyose bamwe muri twe tuzaba tukiriho, ndabizeza ko tuzabaho ubuzima butebereye twahisemo.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwariyubatse, mu bumwe kuba hamwe ni umusingi wa buri byose tugerageza gukora, kuva ku itangira twumvaga ibyo dukwiye, n’umuhate, byaduhaye icyizere cy’ejo heza hazaza.”

Yanagarutse ku mbwirwaruhame z’urwangano zitangwa mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko amahanga akomeje kubyirengagiza nkuko byabaye mu Rwanda mu 1994.

Yanagarutse ku bapfobya Jenode yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka, avuga ko bagomba kurwanywa kugira ngo batabona icyuho cyo gukongeza iyo ngengabiterekezo mu bakiri bato.

Ati “Turifuza gukangurira abakiri bato kwigira ku byabaye, bakarushaho kubaho bubakira ku mateka, kandi bakomeza gufata inshingano no kumenya kubazwa ishingano, uwo ni wo murongo wo kwibuka twiyubaka.”

Muri uku kubaka u Rwanda rw’ejo ruzira amacakubiri bigizwemo uruhare, Umukuru w’u Rwanda yongeye kwibutsa Abanyarwanda kutazigera na rimwe bongerera guha icyuho uwashaka kubasubiza mu mateka mabi.

Ati “Abanyarwanda ntibazigera bemerera uwazashaka kubacamo ibice kuko ibyabayeho bihagije, ibyo ntibizongera kubaho ukundi.”

Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’abana b’u Rwanda bayobowe na Perezida Paul Kagame ndetse n’ingabo zahoze ari RPA zari iza FPR-Inkotanyi, mu gihe amahanga yose yari yatereranye Abatutsi bariho bicwa.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse kuri iyi myitwarire y’amahanga yatereranye u Rwanda, yongera gushimangira ko Abanyarwanda ubwabo ari bo bafashe icyemezo cyo kwiha icyerekezo gishya, bityo ko batagomba kumva uwaza ashaka kubaha amabwiriza.

Ati “Ubwo twari dukeneye ubufasha twagombaga kubona, Isi yaduteye umugongo. Ibyo ni kimwe mu by’amateka yagaragajwe na Bizimana. Tugomba kubaho uko dushaka.”

Yavuze ko inkunga yatangwa n’amahanga yaba ari nziza kandi ko u Rwanda ruzishima ariko ko ntawe ukwiye kuzitwaza ngo ashake guha amabwiriza Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru