Abavuga ibi, ni abo mu Mudugudu wa Rubeho muri aka Kagari ka Shara, bavuga ko bimaze kuba ku bagabo bagera muri batanu basanze mu buriri bataraye irondo, bakababyutsa ubundi bakabakorera ibyo bo bavuga ko ari ihohoterwa.
Zaina Yvonne ati “Iyo umugabo atagiye ku irondo baragenda bakamubyutsa mu muriri bakabanza bakamwuhagira hano ku itiyo y’amazi ubundi bakamutimbagura.”
Uyu muturage atanga ingero za bamwe mu bagabo azi byabayeho, ati “Hari umugabo witwa Bizimana n’undi witwa Marcel nawe baherutse kubyutsa baramukubita birangira bamujyanye ku irondo.”
Uwitwa Mukarukundo Chantal na we avuga ko hari abagabo baherutse kubyutsa mu gicuku bagahatwa igiti, nyamara ababakubita bakagombye kubanza kumenya impamvu yatumye batarara irondo.
Ati “Bakagombye kumenya ikibazo nibura uwo mugabo afite, harimo n’uwapfushije umugore muri iyi minsi, wenda aba yabuze uko asiga abana mu nzu bonyine.”
Abagabo bo muri aka gace, na bo bavuga ko ibi bikorerwa bagenzi babo, nubwo baba bakoze amakosa ariko bidakwiye. Minani Jean Bosco ati “Ntabwo bikwiye rwose, abana bari kureba, abagore bari kureba, urumva nyine ni igisuzuguriro.”
Umuyobozi w’umudugudu wa Rubeho, Rurihose Modetse ahakana ibitangazwa n’aba baturage, akavuga ko nta muturage wigeze akubitwa.
Ati “Nta babakubita ni ukubeshya ni ibinyoma. Nta mugabo nigeze mbona akubitwa hano, ntawakubiswe ntawe.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko bidakwiye ko umuturage akubitwa azira kutarara irondo ndetse ko hagiye gukora igenzura kugira ngo ababikoze babihanirwe.
Ati “N’iyo yaba yagize ikindi kintu akora kibi, ntabwo akwiye gukubitwa kuko nta muturage ugomba gukubitwa. Maze n’uwakoze icyaha ntibamukubita nkanswe kurara irondo.”
Guverineri yavuze ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abayobozi bakoreye aba baturage ibi, ubundi babiryozwe hakurikijwe amategeko.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10