Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abagore bagaragaje ibikorerwa abagabo babo bikabakoza isoni iyo babasanze mu buriri bataraye irondo

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abagore bagaragaje ibikorerwa abagabo babo bikabakoza isoni iyo babasanze mu buriri bataraye irondo
Share on FacebookShare on Twitter
Bamwe mu bagore bo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bababazwa no kuba abagabo babo bamenwaho amazi bakanakubitirwa imbere yabo n’abana babo iyo babasanze mu buriri bataraye irondo.

Abavuga ibi, ni abo mu Mudugudu wa Rubeho muri aka Kagari ka Shara, bavuga ko bimaze kuba ku bagabo bagera muri batanu basanze mu buriri bataraye irondo, bakababyutsa ubundi bakabakorera ibyo bo bavuga ko ari ihohoterwa.

Zaina Yvonne ati “Iyo umugabo atagiye ku irondo baragenda bakamubyutsa mu muriri bakabanza bakamwuhagira hano ku itiyo y’amazi ubundi bakamutimbagura.”

Uyu muturage atanga ingero za bamwe mu bagabo azi byabayeho, ati “Hari umugabo witwa Bizimana n’undi witwa Marcel nawe baherutse kubyutsa baramukubita birangira bamujyanye ku irondo.”

Uwitwa Mukarukundo Chantal na we avuga ko hari abagabo baherutse kubyutsa mu gicuku bagahatwa igiti, nyamara ababakubita bakagombye kubanza kumenya impamvu yatumye batarara irondo.

Ati “Bakagombye kumenya ikibazo nibura uwo mugabo afite, harimo n’uwapfushije umugore muri iyi minsi, wenda aba yabuze uko asiga abana mu nzu bonyine.”

Abagabo bo muri aka gace, na bo bavuga ko ibi bikorerwa bagenzi babo, nubwo baba bakoze amakosa ariko bidakwiye. Minani Jean Bosco ati “Ntabwo bikwiye rwose, abana bari kureba, abagore bari kureba, urumva nyine ni igisuzuguriro.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Rubeho, Rurihose Modetse ahakana ibitangazwa n’aba baturage, akavuga ko nta muturage wigeze akubitwa.

Ati “Nta babakubita ni ukubeshya ni ibinyoma. Nta mugabo nigeze mbona akubitwa hano, ntawakubiswe ntawe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko bidakwiye ko umuturage akubitwa azira kutarara irondo ndetse ko hagiye gukora igenzura kugira ngo ababikoze babihanirwe.

Ati “N’iyo yaba yagize ikindi kintu akora kibi, ntabwo akwiye gukubitwa kuko nta muturage ugomba gukubitwa. Maze n’uwakoze icyaha ntibamukubita nkanswe kurara irondo.”

Guverineri yavuze ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abayobozi bakoreye aba baturage ibi, ubundi babiryozwe hakurikijwe amategeko.

Abagore bavuga ko ibikorerwa abagabo babo bibababaza
Abagabo na bo bavuga ko ibyo bakorerwa bibakoza isoni

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya y’u Rwanda

Next Post

Dr Ngirente yagize icyo avuga ku cyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr Ngirente yagize icyo avuga ku cyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame

Dr Ngirente yagize icyo avuga ku cyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.