Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abasigajwe n’amateka bahishuye amagabo akomeretsa babwirwa n’abayobozi banagaragaza umwanzuro nabo babafatiye

radiotv10by radiotv10
14/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abasigajwe n’amateka bahishuye amagabo akomeretsa babwirwa n’abayobozi banagaragaza umwanzuro nabo babafatiye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bababazwa n’ibivugwa na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bababwira ko banuka nyamara bajya bababyinira bakabasusurutsa, none ngo hehe no kongera kubashimisha.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bababwira ko basa nabi ngo badakaraba kandi ngo ikibabaje ari uko babibwira nyamara bajya bababyinira iyo babasuye.

Mukeshimana Esperance ati “Icyo gihe bari baje kuduha matola, ubwo turabashimisha ngo twishimiye abayobozi, turangije kubabyinira nyine tubashimishije, ubwo aravuga ngo ‘mwebwe ntimwakarabye’ ngo muranuka, ntimukaraba.”

Uyu mubyeyi avuga ko aya magambo babwirwa n’ubuyobozi abakomeretsa ku buryo byabateye umutima mubi, na bo bakaba bararahiye ko batazongera kubabyinira.

Ati “Wajya imbere y’ubuyobozi tukabashimisha gutyo mwagaruka mukanatugaya ko tunuka, ubutaha mwazagaruka muhataramiye tukongera kubashimisha nk’uku mudukojeshe isoni hagati y’abandi?”

Aba baturage nyamara bo bavuga ko ntako baba batagize ngo bakarabe ngo banamese imyenda yabo kabone nubwo nta bushobozi baba bafite bwo kugura isabune.

Ayingeneye Florence ati “Iyo twagiye ku Kagari baravuga ngo turanuka kandi tuba twoze umubiri, twaba dufite agasabune tukambara neza tukanasokoza, twagera ku Kagari, Gitifu akatubwira ngo turi kumunukira.”

Bavuga ko iyo babonye udufaranga baba bakuye mu guca inshuro badutera imirwi, tugashira ku buryo badapfa kubona amafaranga yo kugura isabue.

Tabaro ati “Hari igihe ukorera n’ibyo bibiri, urabona ibintu byarapanze, ikilo cy’ifu ni Magana inani, ubwo mfite inote y’icyatanu, ubwo se nzabona utwo tujanga gute? Agasabune ni ho kaburiramo.”

Ariko nanone bakagaya aba bayobozi bavuga ko banuka, aho kubatera inkunga ngo na bo bajye bakaraba base neza nk’abandi.

Mukeshimana Esperance akongera ati “None se ko wumva baba baducenga ko tudakaraba ari n’abayobozi baba bahari, kuki bataduha agasabune ngo dukarabe?”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kigabo avuga ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira isuku, buhoraho bityo ko n’aba bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bazakomeza kubaba hafi.

Ati “Byibuze ariko kwigisha umuntu hari icyo wamumariye buryo inyigisho zumvikana vuba. Kwigisha umuntu ngo jyenda ukarabe anaryame ku musambi, burya ntabyumva, ariko iyo umuzaniye matela noneho ukamubwira uti ‘iyi matela kuyiryamaho ukwiye kuba ukaraba’ ubwo bukangurambaga buba bufite ireme kandi babyumva vuba.”

Avuga ko kandi inyigisho nk’izi zifite ikiziherekeje zikomeje gutanga umusaruro. Ati “Ahubwo dusigaye tubita abatejwe imbere n’imiyoborere myiza.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Hatangajwe igikurikiranywe kuri ba Gitifu babiri bo muri Kigali batawe muri yombi

Next Post

Icyemezo cya mbere cyafashwe mu rubanza rw’abaregwa amarozi yatangiwe mu nzoga

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi

Icyemezo cya mbere cyafashwe mu rubanza rw’abaregwa amarozi yatangiwe mu nzoga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.