Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Amakuru mashya ku kibazo cyatumaga hari abadatora agatotsi ijoro ryose

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Amakuru mashya ku kibazo cyatumaga hari abadatora agatotsi ijoro ryose
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturiye uruganda Brith General Co Ltd rutunganyiriza umuceri mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko ikibazo cy’urusaku rw’imashini zarwo zirara zikora ijoro ryose cyari cyahagaze, cyongeye kubaho, bagasaba ko hafatwa ingamba zirambye.

Aba baturage bo mu Kagari ka Nyange, ni abatuye hafi y’uru ruganda rutunganya umuceri, bavuga ko kubera ibikorwa byarwo byo gutonora umuceri birara bikorwa.

Nyiranturege Immacule yagize ati “Barara bakora nijoro bakageza mu gitondo saa kumi n’ebyiri, ubwo rero iyo imashini ihinze nijoro wumva igitanda kiri gutigita.”

Uwitwa Patricie na we yagize ati “Twe duturanye na rwo ruratubangamira cyane, barara batonora bakageza mu gitondo bigatuma tudasinzira.”

Aba baturage kandi bavuga ko imashini z’uru ruganda, zitumura ivumbi rikabasanga mu ngo zabo bigatuma bamwe bavuga ko bishobora kubatera indwara z’ubuhumekero.

Umucungamutungo w’uru ruganda Brith General Co Ltd, Josephine Umwangange yemera ko iki kibazo gihari, ariko ko giterwa n’isoko ryinshi bafite ribasaba gukora no mu masaha y’ijoro.

Yagize ati “Kubera ikibazo cy’isoko ry’umuceri cyabaye mu Gihugu hose uretse na hano mu Bugarama, hari ikompanyi yaje kuwugura hanyuma iduha akazi ko kuwutonora ikajya iwugemurira abanyeshuri, rero hakaba ubwo komande yabo dusanga kuyitunganya ku manywa bitashoboka tugakora na nijoro.”

Avuga kandi ko ikibazo cy’ivumbi ritumukira mu ngo z’abaturage, giterwa no kuba inyubako yagenewe kurifata yari yasakambuwe n’ibiza bigasaba ko hacamo igihe ngo haboneke abahanga bo kongera kuyisakara ariko ko ubu imirimo yo kuyisakara yarangiye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko bitemewe ko inganda zirara zikora mu gihe zidafite uburyo bwo gufata urusaku ngo ntirugere mu baturage

Ati “Kurara bakora byo ntabwo byemewe, ntekereza ko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge wa Bugarama tugiye kugenzura amasaha yo gukora kwa ziriya nganda. Niba badashobora gukora ku manywa gusa bashyireho uburyo bwo kugenzura urusaku.”

Si ubwa mbere mu Bugarama humvikanye abataka kubera urusaku n’ivumbi biterwa n’inganda zitonora umuceri, kuko no mu minsi yashize hari abandi bo mu Kagari ka Pera nabo bavugaga ko hari urundi rubabuza gusinzira.

Josephine Umwangange avuga impamvu y’iki kibazo
Dr Kibiriga avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Benjamin Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Next Post

Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola

Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y'umutoza w'umunyabigwi Guardiola

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.