Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Babiri bafatanywe magendu bakuraga muri DRCongo barimo uwasanganywe ibitenge 410

radiotv10by radiotv10
15/08/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Babiri bafatanywe magendu bakuraga muri DRCongo barimo uwasanganywe ibitenge 410
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Rusizi, abagabo babiri barimo uw’imyaka 52, bafatanywe imyenda binjiye mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bakuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama, bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rusizi.

Uyu w’imyaka 52 y’amavuko witwa Nizeyimana Amran wafatiwe mu Mudugudu wa Murindi mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe aho yari atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa.

Naho Ndagijimana Damascene w’imyaka 25 we yasanganywe ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu aho byasanzwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO) Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru yizewe n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari itwawe n’uwitwa Nzeyimana ipakiye amabaro y’imyenda ya caguwa yavaga Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Hahise hashyirwa bariyeri muri uwo muhanda mu Mudugudu wa Murindi ubwo yahageraga abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye amabaro 13 y’imyenda ya caguwa ya magendu, niko guhita afatwa.”

Avuga ko ifatwa Ndagijimana na ryo ryagezweho kubera amakuru yatanzwe ko iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara abitse ibitenge 410 yinjije mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagahita hakorwa igikorwa cyo kumusaka, bakabimusangana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Abarimo ibyamamare bakomeje gufata mu mugongo umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi

Next Post

Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.