Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Babonye umusaruro ushimishije ariko ibyo bibwiraga si ko byagenze

radiotv10by radiotv10
23/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Babonye umusaruro ushimishije ariko ibyo bibwiraga si ko byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinga imyumbati mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, baravuga ko nyuma yo kubona umusaruro ushimishije bahangayikishijwe no kuba igiciro cyagaranutseho 1/2, none bamwe baravuga ko bagiye gusonzana uyu musaruro ushimishihe

Aba bahinzi bavuga ko ikilo cy’imyumbati cyaguraga 400 Frw, none ubu kiri kugura 200 Frw, ku buryo babona bigiye kubabera imbogamizi yo kuzongera kubona uko batisha imirima yo guhinga iki gihingwa.

Ibi biri guca intege abahinzi, aho bamwe bavuga ko nubwo yeze neza bagiye kuyisonzana kubera ko batabasha kuyigurisha ngo bagure ibindi.

Mukahirwa Laurence ati “Mbere twagurishaga ikiro kuri 400 none ubu ni 200. Imyumbati yaraguye cyane, turayisonzana kubera ko ushatse umunyu ukajya kugurisha ikilo cya 200 usanga uri guhomba.”

Mukabayingana Rosalie ati “Bari kuduha Magana abiri kandi nta kintu kirimo, natishije umurima ku bihumbi 100, nahingishije ibindi buhumbi ijana, gutera no kubagara nabyo byatwaye amafaranga, wajya kureba ugasanga ayo natanze sinapfa kuyabonama mu gihe ikiro ari 200.”

Hari abasanga kugwa kw’igiciro cy’imyumbati aha mu Bugarama kwaba guterwa no kuba itakijyanwa muri Repuburika Iharananira Demokarasi ya Congo babishingira ku kuba mbere abaturage bo muri icyo Gihugu barazaga kuyitwara ku bwinshi bitandukanye n’uko bimeze ubu.

Twagirayezu Vedaste urangura imyumbati akayicuruza ahandi agira ati “Wasangaga nyine abakongomani bazira rimwe bakayigura ukabona umuhinzi arishimye ariko ntabwo ariko bikimeze.”

Bamwe mu bahinzi kandi bavuga ko batizeye kongera guhinga bitewe n’uko bari biteze amafaranga yo kongera gukodesha imirima mu musaruro w’ubu ari nawo watakaje agaciro.

Nyirandinabo Donathile ati “Nta bushobozi bwo kongera kwatisha. Abahinganga bibasabye kwatisha bavuye mu nzira kuko ntabwo wagurisha ikilo kuri 200 ngo uzabone ibihumbi 100 byo kwatisha umurima.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred, agaruka ku mpungenge zo kuba umusaruro w’iki gihingwa utakijyanwa muri Congo, yavuze ko ntawigeze abihagarika, ahubwo akagira inama abahinzi ko baba bahunitse umusaruro bakazawugurisha mu minsi iri imbere isoko ryayo ryongeye kuba ryiza.

Ati “Urabizi ko akenshi iyo imyaka yeze, ibiciro biragabanuka. Icyo umuntu yabasaba ni uko ibyo kurya babirya ibyo bashaka kugurisha nabyo bakemera bakabigurisha kuri icyo giciro gihari cyangwa bagategereza nko mu kwezi kwa cyenda kuko ibiciro bizaba byongeye byazamutse.”

Ubuhinzi bw’imyumbati buri mu bukorwa hagamijwe ubucuruzi mu kibaya cya Bugarama, nyuma y’umuceri, ku buryo gutakaza agaciro kwayo no kuburirwa isoko bishobora gushyira abatari bacye mu bihombo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 7 =

Previous Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago bwa kabiri mu kwezi kumwe

Next Post

Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

by radiotv10
07/01/2026
0

Have you ever noticed how January feels like a fresh start? Suddenly, people are setting goals, joining gyms, or trying...

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

IZIHERUKA

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira
FOOTBALL

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

07/01/2026
Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

06/01/2026
Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye

Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.