Bamwe mu bahinga imyumbati mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, baravuga ko nyuma yo kubona umusaruro ushimishije bahangayikishijwe no kuba igiciro cyagaranutseho 1/2, none bamwe baravuga ko bagiye gusonzana uyu musaruro ushimishihe
Aba bahinzi bavuga ko ikilo cy’imyumbati cyaguraga 400 Frw, none ubu kiri kugura 200 Frw, ku buryo babona bigiye kubabera imbogamizi yo kuzongera kubona uko batisha imirima yo guhinga iki gihingwa.
Ibi biri guca intege abahinzi, aho bamwe bavuga ko nubwo yeze neza bagiye kuyisonzana kubera ko batabasha kuyigurisha ngo bagure ibindi.
Mukahirwa Laurence ati “Mbere twagurishaga ikiro kuri 400 none ubu ni 200. Imyumbati yaraguye cyane, turayisonzana kubera ko ushatse umunyu ukajya kugurisha ikilo cya 200 usanga uri guhomba.”
Mukabayingana Rosalie ati “Bari kuduha Magana abiri kandi nta kintu kirimo, natishije umurima ku bihumbi 100, nahingishije ibindi buhumbi ijana, gutera no kubagara nabyo byatwaye amafaranga, wajya kureba ugasanga ayo natanze sinapfa kuyabonama mu gihe ikiro ari 200.”
Hari abasanga kugwa kw’igiciro cy’imyumbati aha mu Bugarama kwaba guterwa no kuba itakijyanwa muri Repuburika Iharananira Demokarasi ya Congo babishingira ku kuba mbere abaturage bo muri icyo Gihugu barazaga kuyitwara ku bwinshi bitandukanye n’uko bimeze ubu.
Twagirayezu Vedaste urangura imyumbati akayicuruza ahandi agira ati “Wasangaga nyine abakongomani bazira rimwe bakayigura ukabona umuhinzi arishimye ariko ntabwo ariko bikimeze.”
Bamwe mu bahinzi kandi bavuga ko batizeye kongera guhinga bitewe n’uko bari biteze amafaranga yo kongera gukodesha imirima mu musaruro w’ubu ari nawo watakaje agaciro.
Nyirandinabo Donathile ati “Nta bushobozi bwo kongera kwatisha. Abahinganga bibasabye kwatisha bavuye mu nzira kuko ntabwo wagurisha ikilo kuri 200 ngo uzabone ibihumbi 100 byo kwatisha umurima.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred, agaruka ku mpungenge zo kuba umusaruro w’iki gihingwa utakijyanwa muri Congo, yavuze ko ntawigeze abihagarika, ahubwo akagira inama abahinzi ko baba bahunitse umusaruro bakazawugurisha mu minsi iri imbere isoko ryayo ryongeye kuba ryiza.
Ati “Urabizi ko akenshi iyo imyaka yeze, ibiciro biragabanuka. Icyo umuntu yabasaba ni uko ibyo kurya babirya ibyo bashaka kugurisha nabyo bakemera bakabigurisha kuri icyo giciro gihari cyangwa bagategereza nko mu kwezi kwa cyenda kuko ibiciro bizaba byongeye byazamutse.”
Ubuhinzi bw’imyumbati buri mu bukorwa hagamijwe ubucuruzi mu kibaya cya Bugarama, nyuma y’umuceri, ku buryo gutakaza agaciro kwayo no kuburirwa isoko bishobora gushyira abatari bacye mu bihombo.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10