Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amazi yayobowe mu butaka bwabo, akomeje kubangiriza ibihingwa n’inyubako byabo, banabibwira ubuyobozi, bukakabatera umugongo nyamara ngo ari bwo nyirabayazana w’aka kaga.
Bigaragara ko mbere amazi yaturukaga mu isantere ya Nyakabuye yamanukaga muri rigore y’umuhanda uva ku isoko ugana ahitwa i Nyakabwende agakomeza ntacyo yangije.
Icyakora ubwo hubakawaga iri soko ngo ni bwo ikibazo cyatangiye kuko mu kuyobora amazi arivaho habayeho guhindura inzira yayo yoherezwa mu baturage
Nzeyimana Fabien ufite umurima wacitsemo kabiri kubera aya mazi ati “Niba ari utinya kubaka ahantu harehare, bafashe amazi bayafungira hagati bitandukanye n’uko mbere yamanukaga inzira yose, ubundi bayohereza mu kwacu.Uriya murima ni uwanjye ni isambu imwe. Ufite icyangombwa kimwe ntago ari imirima ibiri, ariko kubera ayo mazi hacitsemo ibipandi bibiri ku buryo kwambuka bisaba gusimbuka cyangwa gukoresha ikiraro.”
Aba baturage bavuga ko mu gihe ibi byakorwaga babajije umwubatsi impamvu ari kubangiriza, abasubiza ko bagomba kubibaza Akarere kuko ari ko kari kamuhaye isoko, bagize ngo bitabaje ubuyobozi inzego zo hasi zirahagera zisanga koko ari ikibazo ndetse ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwandikira Akarere ariko ntibyagira icyo bitanga ku buryo umwe muri bo yagiye ku Karere inshuro nyinshi ariko ntagire igisubizo ahabwa
Nzeyimana ati “Ku karere mvuyeyo inshuro zirenga esheshatu”.
Uretse kwangiza imirima y’abaturage bigatuma ubuso bwahingwagaho bugabanuka, aya mazi yangije zimwe mu nzu z’abaturage ndeste ikaba inateje ikibazo cy’umutekano ku bahaturiye bitewe no kuba hari abituramo bakavunika.
Mukankusi Caroline ati “Iyi ruhurura iratubangamiye bikomeye, njyewe nakuyemo umwana w’umukobwa yaguyemo ari kurwana n’amazi.”
Nsengumuremyi Bonaventure nawe ati “Naraje nsanga umubyeyi wari ugiye mu isoko yaguyemo ahetse n’umwana mbavanamo ariko umwana yari yavunitse.”
Bavuga ko bisa n’aho bahanganye n’ibiza batewe n’Akarere kuko ari ko kari umukoresha w’uwabateje aya mazi bityo bagasaba ko kabumva hagashakwa igisubizo kuri iki kibazo.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred yabwiye RADIOTV10 ko kuri iyi nshuro Akarere kaba karumvise ugutaka kw’aba baturage hakaba hari ikigiye gukorwa
Ati “Hari itsinda twashyizeho riri kugikurikirana no kutwigira icyakorwa kugirango mu by’ukuri abo baturage bo gukomeza kubangamirwa n’ayo mazi. Ni ikibazo rero twamenye kandi ubuyobozi bw’akarere bugiye gukemura kugira ngo abaturage batazakomeza kugira ikibazo kandi ari twe twakagombye kubarenganura”.
Ubwo aya mazi yayoborwaga mu mirima y’abaturage ngo harimo imyaka yaje gutwarwa nayo haza gukorwa ibarura ry’ibyangiritse ariko biba imfabusa kuko nta wigeze yishyurwa.
Umwe mu barebwa n’iki kibazo avuga ko yasiragiye ku karere inshuro zigera kuri esheshatu, ndeste we na bagenzibe bakandikira ubuyobozi bw’akarere mu bihe bitandukanye ariko ntihagire ibaruwa n’imwe isubizwa, ibyo basanga ari ukurenganywa n’abakabaye babarenganura.


Jean de Dieu NDAYISABABA
RADIOTV10
Aba baturage bararengaye ,ahubwo ministeri yibiza ikwiriye kugira icyo ikora
Muzadufashe moduhe link za ministère y’ibiza