Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza wa Rayon nyuma yo guhagarikwa ashyize ukuri hanze ku byo yavuzweho byose

radiotv10by radiotv10
16/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

Umutoza Robertinho

Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Robertinho usanzwe utoza ikipe ya Rayon Sports yavuze ko nta burwayi afite nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe butangaje ko bwamuhagaritse ku mpamvu z’uburwayi, anagira icyo avuga ku musaruro mucye avugwaho.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasohoye itangazo rihagarika ku kazi Roberto Gonçalves de Carmo Robertinho, bavuga ko ari ku bw’impamvu z’uburwayi.

Icyakora Umuyobozi wa Rayon Sports, Thadée TWAGIRAYEZU yabwiye RADIOTV10 ko uyu mutoza yahagaritswe kubera umusaruro muke ndetse n’izindi mpamvu, ibi bigasa no kudahuriza ku mpamvu nyakuri y’ihagarikwa ry’uyu mutoza.

Mu kiganiro cyihariye Robertinho yagiranye na RADIOTV10 aho acumbitse i Remera, yayitangarije ko we ari muzima ntakibazo cy’uburwayi afite cyamubuza gukomeza gukora akazi nk’ibisanzwe.

Ati “Ndwaye iki se? naba ndwaye nkabasha gukoresha telefone kandi namwe mwaje kundeba ari yo tuvuganiraho? nta burwayi mfite rwose.”

Bivugwa ko uburwayi ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko Robertinho yaba afite ari ubw’amaso ngo akaba atareba neza, ibyo Umutoza ahakana.

Ati “Njyewe navuganye n’Umuganga wanjye twumvikana ko azanyogereza amaso umwaka w’imikino urangiye, ubu se uyu si umutuku? uyu si umukara (Robertinho yerekana amabara yari ari kuri telefone ye).”

Usibye ubu burwayi ahakana, uyu mutoza yanavuze ko atemera iby’abamushinja umusaruro muke kuko kuba barushwa inota rimwe na APR FC atari ikibazo gikomeye ndetse bakaba bari muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Robertinho kandi yanasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumwishyura amafaranga y’ibirarane by’amezi 3 bamurimo bityo agasanga umuryango iwabo muri Brazil kuko ntacyo yaba agikora mu Rwanda mu gihe nta kazi ahafite.

Indi mpamvu yashingiweho Umutoza Robertinho ahagarikwa, ni iyo kunanirwa guturisha no kumvisha Abakinnyi ko badakwiye gusiba imyitozo nk’uko Umuyobozi wa Rayon Sports yabitangarije RADIOTV10.

Iyi mpamvu na yo Robertinho yayiteye utwatsi, avuga ko iki kibazo kitamurebaga ko ibyo ari ibibazo birebana n’ubuyobozi n’abakinnyi ubwabo.

Umutoza Robertinho yahagaritswe amezi abiri azarangirana n’amasezerano ye, mu gihe Mazimpaka André (utoza Abanyezamu) bahagarikiwe rimwe we nta gihe kizwi yahagaritswe.

Tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Robertinho yari yagizwe Umutoza mukuru wa Rayon Sports, dore ko yari ayigarutsemo nyuma y’imyaka itanu, aho mu mwaka w’imimino 2018-2018 yari yayihesheje igikombe cya shampiyona.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 6 =

Previous Post

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Next Post

Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kuba nyirabayazana w’ibiza bibarembeje banabutakira bukabima amatwi

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kuba nyirabayazana w’ibiza bibarembeje banabutakira bukabima amatwi

Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kuba nyirabayazana w’ibiza bibarembeje banabutakira bukabima amatwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.