Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kuba nyirabayazana w’ibiza bibarembeje banabutakira bukabima amatwi

radiotv10by radiotv10
16/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Rusizi: Baratunga agatoki ubuyobozi kuba nyirabayazana w’ibiza bibarembeje banabutakira bukabima amatwi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amazi yayobowe mu butaka bwabo, akomeje kubangiriza ibihingwa n’inyubako byabo, banabibwira ubuyobozi, bukakabatera umugongo nyamara ngo ari bwo nyirabayazana w’aka kaga.

Bigaragara ko mbere amazi yaturukaga mu isantere ya Nyakabuye yamanukaga muri rigore y’umuhanda uva ku isoko ugana ahitwa i Nyakabwende agakomeza ntacyo yangije.

Icyakora ubwo hubakawaga iri soko ngo ni bwo ikibazo cyatangiye kuko mu kuyobora amazi arivaho habayeho guhindura inzira yayo yoherezwa mu baturage

Nzeyimana Fabien ufite umurima wacitsemo kabiri kubera aya mazi ati “Niba ari utinya kubaka ahantu harehare, bafashe amazi bayafungira hagati bitandukanye n’uko mbere yamanukaga inzira yose, ubundi bayohereza mu kwacu.Uriya murima ni uwanjye ni isambu imwe. Ufite icyangombwa kimwe ntago ari imirima ibiri, ariko kubera ayo mazi hacitsemo ibipandi bibiri ku buryo kwambuka bisaba gusimbuka cyangwa gukoresha ikiraro.”

Aba baturage bavuga ko mu gihe ibi byakorwaga babajije umwubatsi impamvu ari kubangiriza, abasubiza ko bagomba kubibaza Akarere kuko ari ko kari kamuhaye isoko, bagize ngo bitabaje ubuyobozi inzego zo hasi zirahagera zisanga koko ari  ikibazo ndetse ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwandikira Akarere ariko ntibyagira icyo bitanga ku buryo umwe muri bo yagiye ku Karere inshuro nyinshi ariko ntagire igisubizo ahabwa

Nzeyimana ati “Ku karere mvuyeyo inshuro zirenga esheshatu”.

Uretse kwangiza imirima y’abaturage bigatuma ubuso bwahingwagaho bugabanuka, aya mazi yangije zimwe mu nzu z’abaturage ndeste ikaba inateje ikibazo cy’umutekano ku bahaturiye bitewe no kuba hari abituramo bakavunika.

Mukankusi Caroline ati “Iyi ruhurura iratubangamiye bikomeye, njyewe nakuyemo umwana w’umukobwa yaguyemo ari kurwana n’amazi.”

Nsengumuremyi Bonaventure nawe ati “Naraje nsanga umubyeyi wari ugiye mu isoko yaguyemo ahetse n’umwana mbavanamo ariko umwana yari yavunitse.”

Bavuga ko bisa n’aho bahanganye n’ibiza batewe n’Akarere kuko ari ko kari umukoresha w’uwabateje aya mazi bityo bagasaba ko kabumva hagashakwa igisubizo kuri iki kibazo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred yabwiye RADIOTV10 ko kuri iyi nshuro Akarere kaba karumvise ugutaka kw’aba baturage hakaba hari ikigiye gukorwa

Ati “Hari itsinda twashyizeho riri kugikurikirana no kutwigira icyakorwa kugirango mu by’ukuri abo baturage bo gukomeza kubangamirwa n’ayo mazi. Ni ikibazo rero twamenye kandi ubuyobozi bw’akarere bugiye gukemura kugira ngo abaturage batazakomeza kugira ikibazo kandi ari twe twakagombye kubarenganura”.

Ubwo aya mazi yayoborwaga mu mirima y’abaturage ngo harimo imyaka yaje gutwarwa nayo haza gukorwa ibarura ry’ibyangiritse ariko biba imfabusa kuko nta wigeze yishyurwa.

Umwe mu barebwa n’iki kibazo avuga ko yasiragiye ku karere inshuro zigera kuri esheshatu, ndeste we na bagenzibe bakandikira ubuyobozi bw’akarere mu bihe bitandukanye ariko ntihagire ibaruwa n’imwe isubizwa, ibyo basanga ari ukurenganywa n’abakabaye babarenganura.

Amazi ava ku isoko yangiza byinshi
Umwe avuga ko n’inzu ye yangiritse

Jean de Dieu NDAYISABABA
RADIOTV10

Comments 2

  1. Hesron d'Esron says:
    3 months ago

    Aba baturage bararengaye ,ahubwo ministeri yibiza ikwiriye kugira icyo ikora

    Reply
  2. Hesron d'Esron says:
    3 months ago

    Muzadufashe moduhe link za ministère y’ibiza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Umutoza wa Rayon nyuma yo guhagarikwa ashyize ukuri hanze ku byo yavuzweho byose

Next Post

Imvugo ye niyo ngiro, ubu ndi Umunyarwandakazi- Dj Ira nyuma yuko icyifuzo yagejeje kuri Perezida gisubijwe

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imvugo ye niyo ngiro, ubu ndi Umunyarwandakazi- Dj Ira nyuma yuko icyifuzo yagejeje kuri Perezida gisubijwe

Imvugo ye niyo ngiro, ubu ndi Umunyarwandakazi- Dj Ira nyuma yuko icyifuzo yagejeje kuri Perezida gisubijwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.