Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Igikekwa ku mugabo wari umuzamu basanze yapfiriye aho yacungiraga umutekano

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Igikekwa ku mugabo wari umuzamu basanze yapfiriye aho yacungiraga umutekano

Photo/ Imvaho Nshya

Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 30 wari umuzamu w’inyubako itaruzura iri mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, basanze yapfuye bikekwa ko yahanutse aturutse mu igorofa ya kabiri yararagamo, aho binakekwa ko ashobora kuba yari yasinze kuko asanzwe akunda agasembuye ndetse ko aho yari ari banahasanze icupa ricagase inzoga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamuhirwa mu Kagari ka Kamurera, mu Murenge wa Kamembe, aho uyu nyakwengera Ndayisenga Jean basanze yapfuye nyuma yo guhanuka mu igorofa yarindaga.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo witabye Imana mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Cyitwa Imvaho Nshya, yavuze ko ubwo inzego zajyaga kureba iby’urupfu rw’uyu muturage, basanze aho yari ari hari n’icupa ry’inzoga ashobora kuba yari ari kunywa.

Uyu muyobozi avuga kandi ko n’amakuru yatanzwe n’abaturage, yemezaga ko nyakwigendera yagiye mu kazi yasinze, ku buryo yabuze imbaraga agahanuka akikubita hasi.

Ati “Uko bigaragara yahubutse abura gitangira agera hasi abanza agahanga karasaduka arapfa.”

Uyu muyobozi uvuga ko amakuru arambuye azatangwa nyuma y’iperereza kuko inzego zirishinzwe zahise zitangira kurikora, yasabye abantu kwirinda ubusinzi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma, hanamenyekane icyamuhitanye.

Marc Niyonzima, nyiri iyi nyubako yarindwaga na nyakwigendera, yavuze ko uyu wamukoreraga, yari amaze ibyumweru bitatu amukorera, na we akaba yamenye urupfu rwe nyuma yo guhamagarwa n’uwamubonye mu gitondo yaguye hasi.

Ati “Yari umukozi mwiza ariko agira ingeso y’ubusinzi ku buryo no ku wa 03 Mutarama yari yiriwe anywa aza ku izamu yasinze. Bampamagara, tunajya kureba uko byagenze, ku idirishya yari yicayeho twahasanze icupa ry’inzoga yanywaga, arigejejemo hagati.”

Uyu muturage avuga ko batapfa kumenya igihe nyirizina nyakwigendera yaba yarahanukiye, ariko ko bakeka ko byatewe n’izereri yo kuba yari yasinze, yatumye abura imbaraga, agahanuka, agahita yitaba Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Icyo America ivuga ku bibazo uruhuri biri muri Korea y’Epfo byahagurukije imbaga

Next Post

Ibice byafashwe na M23 yaba igamije kubigumana ngo izabiyobore?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibice byafashwe na M23 yaba igamije kubigumana ngo izabiyobore?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

Ibice byafashwe na M23 yaba igamije kubigumana ngo izabiyobore?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.