Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bikekwa ko yaba yahubutse mu muhanda n’ubundi yaganjijwe n’inzoga agahita ahasiga ubuzima.
Uyu mugabo witwa Mutabazi Fidel yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Cyapa mu Murenge wa Gihundwe.
Amakuru yamenyekanye mu gitondo cya kare ubwo ababa mu nzu nyakwigendera yaguye hafi yayo babyukaga bajya mu kazi bagasanga umurambo we haruguru yayo bagahita batabaza.
Uwitwa Francine yagize ati “Mu gitondo saa kumi n’imwe twabyutse tugiye mu kazi, mugenzi wacu ageze haruguru abona umuntu uryamye agira ubwoba agaruka mu nzu gutabaza noneho twese turaza dusanga umuntu aryamye yavuye amaraso tumwitegereje dusanga atakiri mu mubiri, duhita duhamagara abayobozi.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyapa, Kanamugire Octave wahise atabara mu ba mbere, avuga ko bikekwa ko uyu mugabo yaba yahubutse ku muhanda akitura hasi biturutse ku businzi.
Ati “Bigaragara ko umutwe wamenetse, ku buryo umuntu yakeka ko yahubutse hejuru. Yari afite agacupa gapfundikiye kavuyemo energy drink bigaragara ko ari inzoga yari yashyizemo. Mu busanzwe ni umuntu wari uzwiho gukunda inzoga cyane ku buryo yayinywaga agataka umutwe.”
Mu gihe atari ubwa mbere muri uyu mukingo uri mu muri metero imwe uvuye ku muhanda nyabagendwa haguyemo umuntu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Jean Pierre Iyakaremye wagarutse ku businzi nk’icyateye uru rupfu, yanavuze ko uyu mukingo waba ugiye gushyirwaho uruzitiro kugira ngo abantu badakomeze kuhatakariza ubuzima.
Ati “Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri kubikurikirana, ariko amakuru y’ibanze arerekana ko yaba yahurudutse hejuru ku mukingo biturutse ku businzi. Twamenye ko saa tanu z’ijoro yari ari hano ku cyapa yasinze, njyewe nahise mpamagara nyiri izi nzu ambwira ko ari gutegura umushinga wo kuhubaka ku buryo azashyiraho uruzitiro.”
Umurambo wa Mutabazi Fidel ubuzima wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.
Bibaye incuro ya kabiri muri uyu mukingo hagwamo umuntu nyuma yuko hari undi mugore wigeze kugwamo atezwe n’itiyo iri ku muhanda ariko we akagira amahirwe ntahatakarize ubuzima.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10