• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira ngo gikomeze gutengamara kinahangane n’ibibazo bihari, kandi ko ntawundi ubifitiye uburambe atari we.

Ouattara uri ku butegetsi kuva muri 2010, yatangaje ibi mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo y’Igihugu uri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025.

Yagize ati “Niyamamarije kuba umukandida kuko nshaka ko Côte d’Ivoire dukunda ikomeza kuba Igihugu gitengamaye, kirangwa n’amahoro n’umutekano.”

Perezida Ouattara yakomeje avuga ko ubuzima bwe ndetse n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu bimwemerera kongera kwiyamamariza manda nshya.

Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 83 y’amavuko, uyobora Côte d’Ivoire kuva mu 2010, yavuze ko Igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’imari bitigeze bibaho mbere, bityo ko guhangana n’ibi bibazo bisaba umuntu ufite uburambe mu buyobozi nk’ubwo afite.

Yagize ati “Mu by’ukuri, iterabwoba rikomeje kwiyongera muri aka karere, ndetse n’ibibazo by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga ku buryo bishora kugira ingaruka zikomeye ku Gihugu cyacu.”

Ishyaka rye, Rassemblement des Houphouëtistes pour la Démocratie et la Paix (RHDP), ryamutoye ngo yongere arihagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mezi abiri ari imbere, ryamushimye ku byo yagejeje ku Gihugu, mu gihe cyose amaze ku butegetsi, rinamugaragaza nk’umwihariko wo gukomeza gutanga umutekano n’ituze muri aka karere.

Biteganyijwe ko Perezida Ouattara azahangana n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na we mu matora ari imbere, barimo Umuyobozi w’Ishyaka rya Democratic Party of Ivory Coast (PDCI), Tidjane Thiam, ndetse n’uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Laurent Gbagbo, uyobora ishyaka African People’s Party of Ivory Coast (PPACI), igihe cyose bazaba babonye uburenganzira bwo kwiyamamaza, kuko kugeza ubu bakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza.

Ni mugihe aya mashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi yatangije ubukangurambaga bwo gusaba ko abayobozi bayo bakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza basubizwaho mbere yuko amatora ya Perezida aba.

Gutanga ibyangobwa bisaba kwiyamamariza umwanya wa Perezida muri Côte d’Ivoire, bizasozwa mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, mbere yuko icyiciro cya mbere cy’Amatora y’Umukuru w’Igihugu gitangira tariki 25 Ukwakira 2025.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Next Post

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Related Posts

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha...

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye igeragezwa ry'imiti ibiri ishobora...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Next Post
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.