Abayobozi b’ibigo by’amashuli bo mu karere ka Rubavu ndeste n’ubuyobozi bw’aka karere baravuga ko bagiye kwigira ku kigo cya GS St Paul Muko cyabaye icya mbere mu gihugu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuli nyuma yo gukora urugendo shuli bakabona uko ubuhinzi n’ubworozi iri shuli rikora burifasha mu kubonera abana amafunguro ahagije arimo n’ibikomoka ku matungo.
Ishuri rya Gs St Paul Muko ribarizwa mu murenge wa Bugarama ni ryo ryahize andi yose mu gihugu mu kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuli (school feeding) Biturutse ku muhate n’udushya ryakoze mu buhinzi n’ubworozi rikorera ku buso buto, bigatuma abanyeshuli barya inyama bakabona amata n’amagi nk’uko Padiri Uwingabire Emmanuel uriyobora abivuga.
Agira ati “Niba umwana agomba kurya inyama ku ishuli ntabwo dukenera kuzigura kuko dufite inkoko zunganirwa n’inkwavu ndetse tukagira n’inka zitanga amata n’ifumbire. Mu kwezi abana bagomba kurya isombe irimo ikinono inshuro ebyiri kandi ikava ku myumbati twihingira. Inyama z’inkoko nazo bazirya rimwe mu gihembwe. Ntabyo dukora tugamije kubijyana ku isoko, byose ni iby’abana bacu”.
Ishimwe Pacifique ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, avuga ko kuba bo iyi gahunda ikiri inyuma ugereranyije n’aha muri st Paul Muko ariyo mpamvu bahisemo kuza kuhigira kugira ngo nabo barusheho kunoza iyi gahunda.
Ati “Ni igitekerezo twagize nyuma yo kumva ko iri shuli ryabaye irya mbere mu kugaburira abana ku rwego rw’igihugu. Twisuzumye dusanga rwose ntaho turagera. Turacyari kure ariko ibyo twize bizaduha umuvuduko urenze uwo twagenderagaho”.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli mu karere ka Rubavu bavuga ko nyuma yo kubona uburyo ishuli rishobora gukorera ubworozi ahantu hato mu kigo bigatanga umusaruro bitabangamiye imitangire y’amasomo n’isuku nabo bagiye kubishyira mu bikorwa ku bigo bayobora.
Nzamwitakuze Valerie uyobora Gs Amahoro mu murenge wa Gisenyi ati “Ikintu cyankoze ku mutima ni uburyo umuntu ashobora gukorera ubworozi butandukanye mu kigo cy’ishuli, Kandi ukabona ntacyo bibangamiye abanyeshuli n’isuku”.
Umuyobozi wa Gs Rambo mu murenge wa Nyamyumba nawe ati “Ntabwo twafashe uyu munsi ngo tuze hano dutekereza ko tuza kubisiga hano gusa. Twize kandi twabonye ko natwe i wacu hari amahirwe ahari tugomba kubyaza umusaruro”.
Ishuli rya GS St Paul Muko ryigamo abana 1838 biga bataha. Ryihaza mu biribwa biturutse ku buhinzi rifatanya n’ababyeyi barirereramo, rikitunganyiriza ifu ivamo umutsima w’ibigori ryihingira ndeste nibura mu kwezi abana bakarya inshuro ebyiri isombe iva ku myumbati rihinga irimo ikinono, naho inyama z’inkwavu cyangwa inkoko ryorora bikagaburirwa abana kabiri mu gihembwe.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10





