Ngabonziza Eric na Icyimanizanye Jeannette bamaze iminsi micye bakoze ubukwe nk’umugore n’umugabo, bahuye n’isanganya ubwo inzu babamo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yafatwaga n’inkongi y’umuriro ariko umugabo akagerageza kurwana ku mugore we kuko atwite bituma ashya bikabije cyane.
Uwitwa Uzamukunda Felicite nyiri iyi nzu ikodeshwa n’aba baherutse kurushinga, yatangaje ko iri sanganya ryabaye mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021.
Uyu Uzamukunda Felicite yabwiye Ikinyamakuru Bwiza dukesha aya makuru ko muri iryo joro yumvise Icyimanizanye Jeannette ari gutaka cyane atabaza, aho asohokeye agiye kureba ibyabaye asanga inzu babamo iri gukongoka.
Yagize ati “Ndebye mbona umuriro ni mwinshi kuko nanjye ntawundi tubana mu nzu nahise njya gutabaza umuturanyi araza asanga ntakindi cyakorwa uretse gushaka ishoka agaca urugi ngo babone uko basohoka.”
Uyu mubyeyi avuga ko yahise aha ishoka uwo yari agiye gutabaza we agahita akomeza kujya gutabaza abandi baturanyi aho agarukiye asanga babajyanye kwa muganga gusa ngo umugabo ni we wahiye cyane.
Umugabo wahiye cyane, ngo yabonye umuriro ukomeye cyane ahita ajya kwikinga hejuru y’umugore we kuko afite inda y’amezi atatu ashaka kumuramira n’umwana amutwitiye.
Uzamukunda Felicite akomeza agira ati “Basohotse bambaye ubusa buriburi nta n’akantu bafite mu ntoki bahiye bigaragara ariko umugabo awi we wahiye cyan aramira umugore n’umwana atwite ngo bo badashya.”
Uyu mugabo n’umugore bahiriye mu nzu ariko Imana igakinga akaboko, bahise bajyanwa ku bitaro bya Gihundwe ariko umugabo ahita yoherezwa ku bitaro bikuru bya Butare ari na ho ubu ari kwitabwaho.
Habimana Jean Marie Vianney uyobora Akagari ka Gihundwe, avuga ko umugabo ari we wahiye cyane by’umwihariko igice cy’ibitugu.
Ati “Umugore na we umurir wari watangiye kumugeraho ku buryo iyo hashira nk’iminota itanu urugi rutaracibwa ngo basohoke na bo twari gusanga babaye ivu risa.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu muryango wari ukiri mushya, ntakintu wabashije kuramura mu nzu kuko byose byahiye bigakongoka.
Inkuru dukesha Bwiza
RADIOTV10