Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uretse kuyijyana muri Miss World ntiwanayijyana mu isoko- Immaculée yanenze uwambitse Miss Grace

radiotv10by radiotv10
15/12/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Uretse kuyijyana muri Miss World ntiwanayijyana mu isoko- Immaculée yanenze uwambitse Miss Grace
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabire Marie Immaculée na we yinjiye mu banenze uwatunganyije ikanzu yambawe na Miss Ingabire Grace uri guhatana muri Miss World, avuga ko uwayimwambitse nta kuntu atariye ruswa yo kwambika nabi.

Ingabire Marie Immaculée usanzwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Transparency International Rwanda, akaba azwiho kuvuga ibintu mu mazina yabyo atabinyuze ku ruhande, yanenze uwambitse Miss Ingabie Grace ikanzu iherutse kugarukwaho n’abatari bacye.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza ubwo Umuryango ayoboye wamurikaga ubushakashatsi buzwi nka Rwanda Bribery Index bugaragaza iko ruswa ihagaze mu Rwanda, avuga ko uwambitse bazina we Miss Ingabire Grace na we wagira ngo yariye ruswa.

Yagize ati “Urebye uko yamwambitse wavuga ko yahawe ruswa yo kumwambika nabi, yambaye nabi cyane,  ariko uretse kuyijyana muri Miss World iriya kanzu ntiwanayijyana mu isoko! Njye rwose mvuga ko uriya muntu yahawe ruswa.”

Ingabire Marie Immaculée yanenze uwambitse Miss Ingabire Grace

Iyi kanzu yambawe na Miss Ingabire Grace utari no guhirwa mu irushanwa rya Miss World 2021, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe beruye bakayinenga bivuye inyuma.

Uwitwa Dufitimana Gilbert yagize ati “Iyi rumbiya wambaye koko, ahaaa. Uradusebeje cyakora.”

Naho uwiyise 2020Jovis we yagize ati “Ikanzu nk’iy’umugore utwite ninde wayimuzaniye ngo ayijyane muri Miss World. Umuntu wakwambitse iyi kanzu yaragukoze ntabuze byose kuko si yo kujyana aho hantu.”

Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ukunze kutaripfana ku mbuga nkoranyambaga, na we ari mu banenze iyi kanzu, aho yagize ati “Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.”

Gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uruyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard we aherutse kuvuga ko igikwiye kwibandwaho atari uriya mwambaro wambawe na Miss Ingabire Grace.

Bamporiki yagize ati “Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza.”

Ikanzu yateje impagarara ku Mbuga Nkoranyambaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 4 =

Previous Post

Ruhango: Imbangukiragutabara yagenderaga ku muvuduko mwinshi yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa

Next Post

Rusizi: Inkongi yafashe inzu y’abaherutse gukora ubukwe umugabo yitangira umugore

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Inkongi yafashe inzu y’abaherutse gukora ubukwe umugabo yitangira umugore

Rusizi: Inkongi yafashe inzu y’abaherutse gukora ubukwe umugabo yitangira umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.