Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Inkuba yabasanze mu murima ku manywa y’ihangu ikubitamo umwe abandi basigara ari bataraga

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Inkuba yabasanze mu murima ku manywa y’ihangu ikubitamo umwe abandi basigara ari bataraga
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umubyeyi w’imyaka 43, wakubiswe n’inkuba ari kumwe n’abandi mu murima, ahita ahasiga ubuzima, bagenzi be basigara ari bazima.

Umubyeyi witwa Nyiransabimana Alphonsine, yakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022 ku manywa y’ihangu, mu ma saa munani (14:00’).

Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Kigende mu Kagari ka Ntura mu Murenge wa Giheke, yakubiswe n’inkuba ubwo yari ari kumwe n’abandi mu murima bari gutera imboga.

Olive Mukatuyizere uyobora Akagari ka Ntura, yemeje iby’urupfu rw’uyu mugore wishwe n’inkuba, avuga ko yakubise hari gutonyanga akavura gacye.

Yagize ati “Yari kumwe n’abandi barindwi bari gutera ibitunguru, imutoranyamo iramukubita ahita apfa.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Intara y’Iburengerazuba ikunze kwibasirwa n’ibi biza by’inkuba zikubita abaturage ndetse n’amatungo, rimwe bamwe bakahasiga ubuzima n’amatungo agapfa.

Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza ikunze kugira inama abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa irimo n’imirabyo, bakwiye kujya birinda kuyigendamo, kugama munsi y’ibiti, cyangwa kwitwikira imitaka ifite agasongero k’icyuma ndeste n’ibindi bishobora kubakururira ibyago byo kuba bakubitwa n’inkuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 7 =

Previous Post

Muhoozi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo kongera kuganira na Perezida Kagame

Next Post

Muhoozi yateye utwatsi ibyo kuva kuri Twitter byari byemejwe na Se Museveni

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yateye utwatsi ibyo kuva kuri Twitter byari byemejwe na Se Museveni

Muhoozi yateye utwatsi ibyo kuva kuri Twitter byari byemejwe na Se Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.