Rusizi: Inkuba yabasanze mu murima ku manywa y’ihangu ikubitamo umwe abandi basigara ari bataraga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umubyeyi w’imyaka 43, wakubiswe n’inkuba ari kumwe n’abandi mu murima, ahita ahasiga ubuzima, bagenzi be basigara ari bazima.

Umubyeyi witwa Nyiransabimana Alphonsine, yakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022 ku manywa y’ihangu, mu ma saa munani (14:00’).

Izindi Nkuru

Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Kigende mu Kagari ka Ntura mu Murenge wa Giheke, yakubiswe n’inkuba ubwo yari ari kumwe n’abandi mu murima bari gutera imboga.

Olive Mukatuyizere uyobora Akagari ka Ntura, yemeje iby’urupfu rw’uyu mugore wishwe n’inkuba, avuga ko yakubise hari gutonyanga akavura gacye.

Yagize ati “Yari kumwe n’abandi barindwi bari gutera ibitunguru, imutoranyamo iramukubita ahita apfa.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Intara y’Iburengerazuba ikunze kwibasirwa n’ibi biza by’inkuba zikubita abaturage ndetse n’amatungo, rimwe bamwe bakahasiga ubuzima n’amatungo agapfa.

Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza ikunze kugira inama abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa irimo n’imirabyo, bakwiye kujya birinda kuyigendamo, kugama munsi y’ibiti, cyangwa kwitwikira imitaka ifite agasongero k’icyuma ndeste n’ibindi bishobora kubakururira ibyago byo kuba bakubitwa n’inkuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru