Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Matela bahawe zarashaje none barara ku mashara, ubuyobozi buti “ntitwabasasira buri mwaka”

radiotv10by radiotv10
17/08/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Matela bahawe zarashaje none barara ku mashara, ubuyobozi buti “ntitwabasasira buri mwaka”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko matela bahawe na na Leta zashaje none bakaba basigaye barara ku mashara, mu gihe ubuyobozi buvuga ko butakwishingira kubaha isaso buri mwaka.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, wasuye aba baturage, banze kugira aho bamukinga bamwereka uburiri bararaho, bwinshi buriho ibyatsi, ubundi buriho amashara mu gihe n’abagifite izo matela bahawe zashaje cyane.

Umwe muri aba baturage avuga ko izi matela bahawe, zari zoroshye ndetse ko ari byo byatumye zihita zisaza.

Uyu muturage werekaga umunyamakuru uko matela yahawe yashaje, yagize ati “Twazirayeho kabiri, inshuro ya gatatu zahise zicika turajugunya.”

Akomeza avuga ko bahise basubira kuri nyakatsi yo ku buriri mu gihe bari bahawe izi matela mu rwego yo kuyica.

Ati “Ni ukurara mu ivu twigaragura, imbaragasa ziturya n’inda zose hamwe, sinamenya uko mbivuga mbese, ubu twaragowe ntiwareba.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari benshi, bavuga ko buri rugo rwari rwahawe matela imwe mu gihe umuryango uba ugizwe n’abantu benshi.

Undi muturage ati “Bivuga ngo abana n’ubundi aho bari bandagaye mu ivu ni ho bacyandagaye, natwe wumva ngo bari bazifashije, zarashaje nubundi twasubiye muri nyakatsi.”

Bavuga ko ibi byabateye umwanda mwinshi ku buryo bugarijwe n’indwara ziterwa n’umwanda nk’amavunja nubundi yakunze kuba muri aka gace batuyemo.

Nabo ngo ntibishimiye iyi mibereho mibi babayemo ariko ko nta bushobozi bafite bwo kwigurira matela, ndetse ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahishira iki kibazo ntibatume abayobozi bo hejuru bahagera ngo babibone.

Undi ati “Abayobozi bara baza kudusura bakabategera mu muhanda ntibatume Gitifu agera hano.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko aba baturage bakwiye kujya bafata neza inkunga bahabwa.

Ati “Buri mwaka tugiye duhanga amaso umuntu umwe kubera kwangiza ibyo yakorewe ntabwo byaba ari byo. Turabakangurira guhinduka bakagira imyumvire mizima no gufata neza inkunga baba bahawe.”

Uyu muyobozi avuga ko hari na bamwe muri aba baturage bagurishije matela bari bahawe kuko baba bizeye ko bazahabwa ibindi, akavuga ko hari byinshi biba bikenewe gukorwa ku buryo ubuyobozi butahora bufasha abantu bamwe.

Ubu barara ku mashara
Matela bahawe ngo zashaje zitamaze kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Amafaranga yose ari mu mabanki yavuye kuri Miliyari 4.600 agera kuri Miliyari 5.400Frw mu mwaka umwe

Next Post

Byatahuwe ko Umukaridinali ukomeye i Vatican aherutse gushinjwa ibyaha by’ubusambanyi

Related Posts

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi watawe muri yombi nyuma yo gukubita umukunzi we...

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusesenguzi mu bya politiki, avuga ko ifatwa ry’umurwanyi wa FDLR uzwi nka Tokyo, ari gihamya ko uyu mutwe w’iterabwoba ari...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Batanze umucyo ku bana babo bakabaye barangije primaire ariko batarakandagira mu ishuri

Batanze umucyo ku bana babo bakabaye barangije primaire ariko batarakandagira mu ishuri

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragara abana barengeje imyaka 13 batarakandagira mu ishuri birirwa bazerera bakanishora mu...

IZIHERUKA

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye
MU RWANDA

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

by radiotv10
27/10/2025
0

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

27/10/2025
Batanze umucyo ku bana babo bakabaye barangije primaire ariko batarakandagira mu ishuri

Batanze umucyo ku bana babo bakabaye barangije primaire ariko batarakandagira mu ishuri

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byatahuwe ko Umukaridinali ukomeye i Vatican aherutse gushinjwa ibyaha by’ubusambanyi

Byatahuwe ko Umukaridinali ukomeye i Vatican aherutse gushinjwa ibyaha by’ubusambanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.