• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: RIB yasabye abatuye ku Nkombo kuba maso

radiotv10by radiotv10
06/03/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: RIB yasabye abatuye ku Nkombo kuba maso
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu  buri gukorwa n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira hamwe n’ambasade y’ubuyapani mu Rwanda, Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya kivu ahabera ingendo zijya cyangwa ziva hakurya muri DRC basabwe kuba maso kugira ngo batisanga bagushijwe mu bikorwa bijyana n’icuruzwa ry’abantu.

Abwira abaturage ba nkombo ko aho batuye byoroshye cyane ko bagushwa mu byaha by’icuruzwa ry’abantu, umuyobozo wa Police mu karere ka Rusizi SSP Gaston Karagire  yababwiye ko imiterere y’ikirwa cyabo ndeste n’imibereho yabo ahanini ishingiye ku gushakishiriza mu mazi bashobora gushiduka bajyanywe mu ruhererekane rw’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

DPC Karagire ati “Abantu benshi bashaka kwambuka bajya muri DRC,Burundi bambukira hano. Akenshi umuntu ubambutsa abakura cangwa abajyana hakurya abari umunyenkombo. Murabizi ko ari uko bimeze hari n’abo dufite hariya. Iyo abajyanye mu by’ukuri ntabwo aba azi aho abajyanye icyo apfa ni uko yishyurwa. Ubwo ntashobora kwinjira mu bucuruzi bw’abantu atabizi?.

Iyo ni imwe mu mpamvu umurenge wa Nkombo washyizwe mu mirenge itanu urwego rw’ubugenzacyaha n’abafatanyabikorwa barwo bamaze icyumweru bigisha abaturage ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu ndeste no kukirinda kuko ku ruhande rumwe hari abaturage bo kuri iki kirwa bavuga ko batari bazi ko habaho icuruzwa ry’abantu.

Nyirabazungu Valencie wo mu kagari ka Kamagimbo avuga ko ari ubwa mbere y’umvise ko bishoboka ko umuntu yacuruzwa akajyanwa iyo atazi, ariko ko nyuma yo gusobanukirwa ubu bidashobora kumubaho cyangwa ngo bebe ku mwana we.

Agira ati “None ni bwo numvise ko abantu  bacuruzwa, numvise n’ubuhamya bw’uwacurujwe. Tugiye kubwira abana ahubwo birinde abo bantu bashobora kubabeshya ngo bagiye kubaha akazi, kuko tumaze kumenya ko bajya babacuruza”.

Ntirenganya Jean Claude ushinzwe kurwanya ibyaha mu rwego rw’ubugenzacyaha wahaye abaturage bo ku Nkombo  inyigisho ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu ndetse n’uruhererekane rw’ibikorwa biganisha kuri cyo , yasabye abakorera mu mazi kuba maso kugira ngo badashiduka bakoranye n’abari mu bugizi bwa nabi.

Agira ati “Hakorerwa ingendo nyinshi zitandukanye. Ari abahinjira ari abahasohoka, ari abo bafasha muri izongendo z’amazi kuko bakoresha amazi kenshi, Bashobora rero no guhura n’abari mu bugizi bwa nabi turi ho tuvuga na cyane cyane ko hari ingero zigiye zifatika z’abana bavanwa hano b’abasore ngo bagiye gukora imirimo izabateza imbere mu gihugu cy’abaturanyi rimwe na rimwe batazi ko ari yo mirimo koko bagiye gukoreshwa”.

Urwego rw’ubugenzacyaha rukomeza ruvuga ko ibikorwa byose biganisha ku icuruzwa ry’abantu birimo gutwara umuntu uri kwerekezwa ku gucuruzwa, ku mucumbikira n’ibindi bitandukanye bigize icyaha kandi bihanwa n’amategeko.

Umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gucuruza umuntu amwambukije umupaka, gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 20 na 25 ndeste n’ihazabu ya miriyoni 20 cyangwa 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Hagaragajwe ikizatuma haterana Inteko Rusange ya Rayon Sports itaha

Next Post

Rurangiranwa Lionel Messi muri ‘White House’, Perezida Trump yagize icyo amuvugaho

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Rurangiranwa Lionel Messi muri ‘White House’, Perezida Trump yagize icyo amuvugaho

Rurangiranwa Lionel Messi muri 'White House', Perezida Trump yagize icyo amuvugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.