Abaturage bo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batewe agahinda n’umuturanyi wabo w’umukecuru w’imyaka 92 wahawe nyirantarengwa y’iminsi 15 ngo abe yasohotse mu nzu yari amazemo imyaka itanu yarayitujwemo na Leta.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu mukecuru w’imyaka 92 witwa Kamayujyi Tereziya, yasanze imbaraga ari nke kubera izabukuru, ndetse no kuvuga bikaba bimugoye, gusa akagaragaza agahinda ko kuba ari gusabwa gusohoka muri iyi nzu.
Mu magambo atari menshi yabwiye Umunyamakuru, yabaye nk’usubiramo ijambo yabwiwe n’umuyobozi wamusabye gusohoka muri iyi nzu.
Ati “Yaraje arambwira ngo ‘sohoka muri iyi nzu’.”
Abaturanyi ba Kamayugi, bavuga ko yandikiwe ibaruwa imuha iminsi 15 kugira ngo abe yavuye muri iyi nzu kugira ngo ihabwe undi muturage witwa Rugenintwaza Modeste, bavuga ko yishoboye kuko ari umwubatsi akaba afite n’umwana w’umusirikare ukomeye.
Aba baturage bavugana agahinda ko kuba uyu muturanyi wabo ari gusohorwa muri iyi nzu amazemo imyaka itanu, bavuga ko nta n’ahandi bamuhaye ajya kurambika umusaya.
Umwe yagize ati “Ese ko nyakubahwa [Perezida Paul Kagame] atubwira ngo ‘mukundane’ ngo dutahirize umugozi umwe, twe turibaza tuti ese Umurenge washingiye kuki kugira basohore uyu mukecuru bamujugunye hanze niba ari mu gihuru hanyuma Rugenintwara bamuhe indi nzu abone uko agurisha?”
Bavuga ko babona nta kindi kibyihishe inyuma atari ruswa. Undi muturage ati “Ruswa yavugije ihoni, ukuri kuva mu nzira.”
Aba baturage bavuga ko uyu Rugenintwaza Modeste ugiye guhabwa iyi nzu, yari yayicumbikiwemo na mbere nk’uwarokotse Jenoside utari ufite aho kuba ariko akaza kubakirwa indi ahitwa ku Kamabuye.
Bavuga ko iyi nzu iri gusohorwamo uyu mukecuru, yari yubakiwe umwe mu Banyarwanda bavuye muri Tanzanina ariko akaza kugorwa n’ubuzima bwo mu mudugudu ajya gushakishiriza ahandi imibereho.
Aba baturage bavuga ko uyu Rugenintwaza Modeste ugiye guhabwa iyi nzu y’uyu mukecuru, yashatse kugurisha inzu yubakiwe ahitwa Kamabuye ndetse ngo n’iyi yatujwemo uyu mukecuru yayivuyemo ayigurishije ariko ubuyobozi buza kubimenya buyambura uwari wayiguze ari na bwo yatuzwagamo uyu mukecuru Kamayugi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yabwiye RADIOTV10 ko iyi nzu ubusanzwe ari iy’uyu Rugenintwaza Modeste ndetse ko ayifitiye ibyangombwa mu gihe ivugwa ko ari iyo yatujwemo ahitwa Kamabuye ari iy’umuhungu we.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mukecuru w’imyaka 92, yabaga muri iyi nzu nk’intizanyo.
Ati “Yari yatijwe rero ntabwo yari yatujwe.”
Niyibizi Jean de Dieu avuga ko uyu mukecuru ahubwo na we yari yubakiwe inzu ye ndetse ubuyobozi bugasaba umuhungu we kuyirangiza, aho kuyirangiza ahubwo akuraho ibiti byari byashyizweho n’ubuyobozi ajya kubigurisha.
Mu butumwa busubiza ubwashyizwe kuri Twitter ya RADIOTV10 kuri iyi nkuru, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, yizeje ko uyu mukecuru ntawuzamusohora mu nzu atagize ahandi acumbikirwa.
Yagize ati “Uyu mucyecuru ntawe uza kumusohora mu nzu cyeretse ashaka kumushyira mu nzu imeze neza kurusha iyo arimo uyu munsi. Mutugirire icyizere.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na bwo bwagize icyo buvuga ku nkuru ya RADIOTV10, bugira buti “Uyu mukecuru yari yabaye atijwe iyi nzu igihe nyirayo uyifitiye icyangombwa yari yagiye kurwaza umwana we i Kigali. Iyi nzu si iyo yahawe ni iyo yatijwe. Akarere kari kumwubakira inzu ye ariko igihe inzu ye itaruzura agiye kuba akodesherejwe indi.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10
Gouverneur ndamukunze n’intwari kweli. Abantu nkabo nibo bakwiye kwama bayobora injinji bakazihumura. Umva nimusohora uwo mukecuru mumuhe Aho ABA haruta Aho yarasanzwe ABA. Gouverneur nyakubahwa uhoraho aguhoze kwijisho’ uragahezagirwa