• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga muri aka karere irasaba ko kongera ingengo y’imari ishyirwa muri iyo gahunda  kuko hakiri umubare munini w’abategereje kuzihabwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko ubusabe bwabo bwumvikana kandi ko bizakorwaho.

Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’akarere ka Rusizi wijihirijwe mu murenge wa Kamembe, hatanzwe inyunganirangingo n’insimburangingo ku bafite ubumuga butandukanye barimo abana bagorwaga no kutazigira bikabagiraho ingaruka mu myigire.

Sr. Philomene Mukamugenga wo mu kigo cyitwa St Emillia gifasha abana bafite ubumuga mu by’uburezi gifite abana batatu bazihawe, avuga ko bagorwaga no kugenda ariko zikaba zigiye kugira impinduka nziza mu mibereho yabo

Agira ati “Bano bahawe imbago bagendaga bitega ndeste bakubitanya amavi. kugira ngo bazave aho barara ngo bagere mu ishuli byabaga ari ikibazo, ariko ubu zino nyunganirangingo ndizera ko zigiye kubafasha”.

Nyirambarushimana Leoncie wo mu murenge wa Nkanka ufite umwana wakererewe gutangira ishuli bitewe no kutagira igare ry’abafite ubumuga ngo rimufashe kugera ku ishuli nawe ati “Yari kuba yaratangiye afite imyaka 3 none ubu agize imyaka 9, igare yahawe rizamufasha kugera aho abandi bari bityo nawe ajye no ku ishuli”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rusizi Hagenimana Sylver avuga ko n’ubwo abagera kuri 80 bamaze guhabwa inyunganirangingo n’insimbura ngingo muri uyu mwaka, hakiri umubare munini w’abagitegereje kuzihabwa bityo agasaba ko akarere kongera ingengo y’imari ijya mu gufasha abantu bafite ubumuga.

Ati “Haracyari benshi bakeneye inyunganirangingo, ku buryo hatongerewe ingengo y’imari abenshi batagerwaho”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukakalisa Francine avuga ko ubwo busabe bwumvikana kandi ko  ingengo y’imari izongerwa n’ubwo asanga bitazarangiza ikibazo.

Agira ati “Birumvikana cyane cyane rwose n’aho batabisaba ni abacu, ni nako bigenda uko ubushobozi bubonetse twongeraho, bivuze ngo n’ubundi ntabwo tuzongera ho ngo bose bahite bazibona, kubera ko imibare yiyongera”.

Imibare itangwa n’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rusizi, ivuga ko habarurwa abantu barenga ibihumbi 14 bafite ubumuga, uyu mwaka 200 muri bo  bakaba barapimwe na muganga  akemeza ko bakeneye inyunganirangingo n’insimburangingo abagera kuri 80 akaba ari bo bamaze kuzihabwa.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 6 =

Previous Post

MoMo Rwanda, Yabx Technologies and I&M Bank Launch K’avance – An Innovative Overdraft Solution for MoMo Customers

Next Post

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.