Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we akanamutera inda yasabiwe gufungwa 1/4 cy’ikinyejana

radiotv10by radiotv10
07/10/2022
in MU RWANDA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi, bwasabiye umugabo w’imyaka 41 y’amavuko ukurikiranyweho gusambanya umwana we yibyariye akanamutera inda, gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwasabiye iki gihano uyu mugabo mu rubanza rwabaye ku ya 04 Ukwakira 2022 mu Rrukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana wasambyijwe na se, yamubyaye akiri umusore, yamara gushaka umugore akamuzana iwe, ubundi agatangira kujya amusambanya mu mwaka wa 2019.

Buvuga ko nyuma yuko uyu mugabo yaje gutera inda uyu mwana we, umugore w’uyu mugabo agahita ajya kumurega ariko akaza gutotezwa n’umuryango bituma aza kumushinjura ndetse n’inda yari yarateye uwo mwana iburirwa irengero.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nda ishobora kuba yarakuwemo, buvuga ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2020, yaje kuvukamo umwana w’umuhungu wavutse muri Werurwe 2021.

Ibi byatumye abaturanyi batanga amakuru, inzego z’ubutabera zihita zitangira kubikurikirana.

Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso bya gihanga bya ADN/DNA byagaragaje ko umwana wavutse ari uw’uriya mugabo, uregwa akwiye guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa imyaka 25 bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − six =

Previous Post

Umubyeyi yamutanye murumuna we w’amezi 6 aramurera none yatsinze icya Leta abura uko yiga

Next Post

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.