Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Umukecuru watabazaga mu marira menshi ubu ibisubizo byatangiye kuboneka

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Umukecuru watabazaga mu marira menshi ubu ibisubizo byatangiye kuboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 82 wo mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi wari umaze amezi atatu anyagirwa kandi yaremerewe amabati ntayabone, nyuma y’uko bitangajwe mu itangazamakuru, Ubuyobozi bwahise bumugezaho amabati ndetse n’abaturage bamuha umuganda wo kuyasakara.

Kamugwera Domitile aherutse kubwira RADIOTV10 ko nyuma yo kwemererwa ayo mabati yagiye ku Murenge inshuro eshatu nabo bakamusubiza ku Kagari ntibigire icyo bitanga, akavuga ko abaturage bamubwira ko biterwa no kudatanga ruswa.

Icyo gihe yari yagize ati “None se ko bampaye amabati akaba atava aho ari, abaturage bavuze bati ‘ubwo ni uko utagize gutya, gutya rero iby’amamega njyewe sinari mbizi.”

Ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umurenge bwahakanye ibyo kwaka ruswa buvuga ko butazi aho ibyo byaba biva, icyakora nyuma y’iminsi micye uyu mukecuru yahise abona ayo mabati ndetse anahabwa umuganda wo kuyasakara.

Nyuma yo guhabwa aya mabati, yagize ati “ndumva meze neza cyane, mbere nanyagirwaga ariko ntabwo nzongera kunyagirwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Batsure Marie Chantal nubwo atavuga icyari cyarabuze mbere hose, yabwire RADIOTV10 ko mu minsi micye uyu mukecuru aba yatashye inzu ye.

Ati “Ariko nyuma y’aho tubiboneye twahise dushyiramo imbaraga amabati araboneka duhita dupanga uburyo bwo kumukorera umuganda.”

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + seven =

Previous Post

Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yaremye agatima abahura n’ibibazo kuri za ‘Poste de Sante’

Next Post

Menya indwara ifata umuntu akamera nk’uwasinze nyamara atanasogongeye ku gasembuye

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya indwara ifata umuntu akamera nk’uwasinze nyamara atanasogongeye ku gasembuye

Menya indwara ifata umuntu akamera nk’uwasinze nyamara atanasogongeye ku gasembuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.