Umukecuru w’imyaka 82 wo mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi wari umaze amezi atatu anyagirwa kandi yaremerewe amabati ntayabone, nyuma y’uko bitangajwe mu itangazamakuru, Ubuyobozi bwahise bumugezaho amabati ndetse n’abaturage bamuha umuganda wo kuyasakara.
Kamugwera Domitile aherutse kubwira RADIOTV10 ko nyuma yo kwemererwa ayo mabati yagiye ku Murenge inshuro eshatu nabo bakamusubiza ku Kagari ntibigire icyo bitanga, akavuga ko abaturage bamubwira ko biterwa no kudatanga ruswa.
Icyo gihe yari yagize ati “None se ko bampaye amabati akaba atava aho ari, abaturage bavuze bati ‘ubwo ni uko utagize gutya, gutya rero iby’amamega njyewe sinari mbizi.”
Ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umurenge bwahakanye ibyo kwaka ruswa buvuga ko butazi aho ibyo byaba biva, icyakora nyuma y’iminsi micye uyu mukecuru yahise abona ayo mabati ndetse anahabwa umuganda wo kuyasakara.
Nyuma yo guhabwa aya mabati, yagize ati “ndumva meze neza cyane, mbere nanyagirwaga ariko ntabwo nzongera kunyagirwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Batsure Marie Chantal nubwo atavuga icyari cyarabuze mbere hose, yabwire RADIOTV10 ko mu minsi micye uyu mukecuru aba yatashye inzu ye.
Ati “Ariko nyuma y’aho tubiboneye twahise dushyiramo imbaraga amabati araboneka duhita dupanga uburyo bwo kumukorera umuganda.”
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10