Rusizi: Umupadiri yakoze igikorwa cyashimwa na buri wese na we afite icyo asaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Padiri Uwingabire Emmanuel wo muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Paul Muko yo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, amaze gusubiza mu ishuri abana 188 bari baragiye mu bikorwa by’ubujura n’ubuzererezi, gusa arasaba imiryango yita ku bana kumufasha mu rugamba rwo gukomeza kubarinda gusubira mu muhanda.

Bamwe muri aba bana babwiye RADIOTV10 ko ubuzima bushaririye babagamo mbere yo gusubizwa mu ishuri n’uyu musaseridoti bwari bwuzuyemo ibibazo uruhuri birimo ibyo gufungwa ndetse bamwe banafungiwe muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Uwitwa Masengesho Edison w’imyaka 14 wajyaga muri Congo kuzana ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko ati “Twagiye muri Congo baradufata bajya kudufungira mu mwobo tumarayo amezi atanu.”

Masengesho akomeza avuga ko nyuma yo kurekurwa yasanze Padiri ari gusubiza abana mu ishuri na we ajyayo muri ubwo buryo atangirira mu mwaka wa kabiri ndetse bitewe n’uburyo we n’abandi bafashwe neza ubu ubuzima bwarahindutse

Ati “Ndaza, Padiri aratubwira ati ‘mwebwe mugiye kubaho nk’abana ba Meya’, kandi koko tubayeho neza cyane. Ntabwo nari nzi na i ariko bitangiye kuza.”

Padiri Emmanuel avuga ko kwita kuri aba bana bisaba umwihariko kuko bimusaba kubagaburira ku manywa na nijoro ndetse no mu biruhuko bakaza kurya mu kigo mu buryo bwo kubareshya ngo hato badasubira mu muhanda

Padiri agira ati “benshi muri bo ntibabona ibibatunga iwabo, dutegetswe kubashakira ibibatunga muri weekend ndetse no mu biruhuko rimwe na rimwe iyo tugize impungenge z’uko tutazongera kubabona dushaka uburyo tubatunga.”

Ibi Padiri abiheraho asaba imiryango yita ku bana kumutera ingabo mu bitugu mu gukomeza aba bana hato badasubira mu buzererezi.

Ati “Ubu butumwa turi gukora busaba ubushobozi bwo hejuru, rimwe na rimwe turashirirwa tukabaho tubabaye kubera kubura icyo duha aba bana, kandi hari imiryango irengera uburenganzira bw’abana yakadufashije.”

Kuva mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri Padiri Emmanuel Uwingabire amaze gusubiza mu ishuri abana bagera ku 188, muri bo abana 10 babaye aba mbere mu mashuri bigamo mu gihembwe cya mbere.

Aba bana basubiye mu ishuri ubu bariga
Banafashwa mu bindi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru