Umugabo ukora akazi k’uburobyi mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yararanye n’umukobwa wicuruza, abura amafaranga yo kumwishyura, amubwira ko yayasimbuza ikilo cy’isambaza, undi abitera utwatsi.
Ibi byabereye ahazwi nko ku Ryakane mu Mudugudu wa Mbagira mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe, aho umugabo wari wararanye n’umukobwa bivugwa ko yigurisha, yari yashagawe n’abaturage nyuma yo kubura ubwishyu.
Uyu mukobwa yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo bari bemeranyijwe ko aza kumwishyura 3 000 Frw ariko akaza kuyabura ahubwo akamukinga inoti y’amadolari y’impimbano.
Ati “Yayampaye nyereka abantu, baramubwira ngo ‘taha’ arabyanga, niba yari yaryohewe simbizi…nibwo mbajije abantu nti ‘ese aya mafaranga avunje angahe?’ nyeretse abantu, ahita ayanyaka ahita ayaca”
Abaturage baba mu gipangu kimwe n’uyu mukobwa banabonye iyi note bavuga ko ari inkorano, ndetse ko ari na byo byatumye uyu mugabo yahise ayica kuko yangaga ko bamutahura bikaba byamukoraho.
Umwe ati “Ni igipapuro gishushanyijeho rimwe, twayabonye, umujinya uramwica ahita agicagagura akijugunya mu musarani.”
Umunyamakuru wacu wageze aha uyu mukobwa ndetse n’abaturanyi be bari kwishyuza uyu mugabo, yari yabuze ayo acira n’ayo amira ariko akanyuzamo agasa nk’uwihagazeho atera ubwoba uwo bari bararanye amubwira ko yamukubita.
Bamwe mu baturage, babwiye uyu mugabo yareba ikintu aha uyu mukobwa cyasimbura amafaranga yari yamwemereye.
Ahita agira ati “Tugende baguhe ikilo cy’isambaza.” Umukobwa ahita agira ati “Ikilo cy’isambaza se nyabaki, isambaza se nzazishyura nyiri inzu. Urayampa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi Ndorimana Jean d’Amour avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’Umudugudu, bumvikanishije uyu mukobwa n’uyu mugabo, akemera ko aza kumwishyura.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10