Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Tshisekedi yavuze ku Rwanda na DRC mu nama Biruta yahagarariyemo Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
26/07/2022
in MU RWANDA
0
Icyo Tshisekedi yavuze ku Rwanda na DRC mu nama Biruta yahagarariyemo Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu w’Akarere ka Afurika yo Hagati, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavuze ko yifuza ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wongera kuba ntamakemwa.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga, muri iyi nama ya 21 yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigaga ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati (CEEAC-ECCAS).

Iyi yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo uwa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra n’uwa Chad, Lt Gen Mahamat Idriss Déby Itno, uwaSão Toméan, Carlos Vila Nova mu gihe Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Iyi nama iteranye mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo igitotsi cyazamuwe n’ibirego impande zombi zishinjanya nko kuba DRC ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rukavuga ko Congo ifasha FDLR.

Perezida Félix Tshisekedi, ubwo yagarukaga ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, yavuze ko ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu byombi, we ubwe yabifatiye umwanya akabikurikira, ariko ko hari ubushake bwo kuba byakemuka.

Yagize ati “Hanyuma ku mwuka uri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Igihugu cyanjye n’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, ni umwuka nakurikiranye ku giti cyanjye kandi ndifuza ko ibintu bisubira mu buryo, mfitiye ubushake ndetse twese tukaba tubyifuza.”

Atangaje ibi nyuma y’iminsi micye intumwa zigize Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyiriweho gusuzuma imiterere y’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, ziteranye ku nshuro ya mbere mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize tariki 21 Nyakanga 2022.

Iyi nama yari irimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’imande zombi, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na Christophe Lutundula wa DRC, yanzuye ko Ibihugu byombi byongera kubana neza nkuko byahoze.

Aba badipolomate banzuye ko “Impande zombi ziyemeje gushyira imbaraga zose mu kuzana amahoro ubundi ibikorwa by’ubucuruzi bigakomeza ndetse n’imicungire inoze y’imipaka.”

Iyi komisiyo yashyizweho n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola yabaye mu ntangiro z’uku kwezi, na yo yafatiwemo imyanzuro irebana no kurandura umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Kuva iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu yaba, ibikorwa byasaga nk’ibyenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC, byagiye bigabanuka birimo kuba bamwe mu bategetsi muri Congo baravugaga imvugo ziremereye zigaragaza urwango bafite u Rwanda.

Dr Vincent Biruta yahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − one =

Previous Post

Rusizi: Yabuze amafaranga yo kwishyura indaya bararanye ashaka kumuha isambaza, iti “nzazishyura inzu se?”

Next Post

M23 yafatiwe indi myanzuro ikomeye n’undi muryango w’Ibihugu

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 iravugwaho kugenzura undi mupaka nyuma y’imirwano na FARDC yamaze amasaha 9

M23 yafatiwe indi myanzuro ikomeye n’undi muryango w’Ibihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.