Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu w’Umunya-Uganda utazibagirana muri Rayon yagarutse gukinira ikipe yo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/06/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu w’Umunya-Uganda utazibagirana muri Rayon yagarutse gukinira ikipe yo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Joackim Ojera wigeze gukinira Rayon Sports akanaha ibyishimo abakunzi b’iyi kipe, yagarutse mu Rwanda, aho ubu ari umukinnyi wa Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Police FC yitegura kuzasohokera u Rwanda, ikomeje kwiyubaka, aho ubu yamaze kugarura mu Rwanda rutahizamu w’Umunya-Uganda, Joackim Ojera wari wavuye muri Rayon aguzwe na Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri.

Uyu musore ukina asatira aca ku ruhande, yakiniye Rayon Sports kuva mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’umwaka wa 2022-2023, akaza kuyisohokamo mu ntangiriro z’uyu mwaka aguzwe ibihumbi 20 USD.

Iyi kipe ya Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri na yo bari batandukanye, aho yari amaze iminsi ari iwabo muri Uganda, ari na ho yavuye aza gusinyira Police FC.

Biravugwa ko Police FC yaguze Ojera ibihumbi 30 USD ndetse akaba yaraye anageze mu Rwanda, aho hatagize igihinduka agomba gutangira imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Mbere kuri Kigali Pele Stadium dore ko ari na bwo Police FC itangira imyitozo yitegura imikino mpuzahanga izitabira.

Ojera asinyiye Police FC yiyongera kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeri Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, we watanzweho miliyoni 40 Frw.

Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro, yatwaye itsinze 2-0 Bugesera FC ku mukino wa nyuma.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

DRCongo: Amakuru aturuka mu gace ka Kanyabayonga byavugwaga ko kafashwe na M23

Next Post

Burundi: Ibiregwa Umupasiteri wafunzwe n’inzego z’iperereza zaketse ko ari Umunyarwanda

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Ibiregwa Umupasiteri wafunzwe n’inzego z’iperereza zaketse ko ari Umunyarwanda

Burundi: Ibiregwa Umupasiteri wafunzwe n’inzego z’iperereza zaketse ko ari Umunyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.