Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye akoreshwa mu bwubatsi mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, baherutse kunigira mu kirombe umukoresha wabo bamuziza kumara igihe atabishyura, abahembamo macye ariko n’ubundi ngo ayo abasigayemo ni menshi.

Aba baturage bakorera kompanyi yitwa UP Best Supply Company, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bakorana na yo ariko ko bamaze amezi atandatu batazi uko umushahara usa.

Bavuga ko umukoresha wabo witwa Uwimana Pierre abateje inzara kuko bamaze igihe kinini bakora badahembwa, bakiyemerera ko baherutse kumunigira mu kirombe.

Umwe muri aba baturage ati “Tutamuniga? Wakoresha umuntu amezi angahe utamuhemba kandi dutunzwe no guhaha…ni uko na we yabaye umusore ariko twari tugiye kumuhwereza da.”

Uyu muturage avuga ko uyu mukoresha wabo yabuze uko abyifatamo agapfukama akabasaba imbabazi ubundi akaguzaguza “akadukingamo macye tuba turemeye.”

Mugenzi we agira ati “Twamufashe tugira ngo atwishyure noneho na we aratamba aravuga ati ‘mube mumbabariye ndebe ko nanjye bayampa’.”

Uwimana Pierre avuga ko kwambura abakozi be atari umugambi ahubwo ko na we yambuwe na Kompanyi MTPR ltd yahaye ibikoresho ariko ikaba yaranze kumwishyura.

Ati “Aba bagabo impamvu nabambuye ni uko nanjye banyambuye, ntabwo baranyishyura ntegereje amafaranga ngo mbishyure nanjye uwo nakoreye ntaranyishyura.”

Umuyobozi wungirije muri iyi kompanyi ya MTPR ltd witwa Rutayisire Potien avuga ko ntakibazo bafitanye n’uyu Uwimaa Pierre kuko ibikubiye mu masezerano bagiranye yose bayubahirije icyakora akavuga ko batinze kwishyura kubera Akarere na ko katinze kubishyura.

Uyu wo muri MTPR ltd avuga ko bamaze gutanga inyandiko zishyuza Akarere gusa ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko ibi butabizi.

Murekatete Triphosie yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo abaturage bari kubirenganiramo bahabwe ibyo bagombwa.

Danton GASIGWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Kigali: Bane bapfuye urw’amayobera nyuma yo kumara igihe kinini banywa inzoga bishimira Noheli

Next Post

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.