Umuyobozi w’Urwego Rwunganira inzego z’ibanze mu mutekano (DASSO) ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro, yitabye Imana azize impanuka ya moto, ubwo yari agiye gutanga ikiganiro. Hatangajwe igikekwaho gutera iyi mpanuka.
Nyakwigendera Mukerarugendo Jean Pierre witabye Imana afite imyaka 51 y’amavuko, yazize impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, ubwo yari mu muhanda ageze mu Kagari ka Congo Nil mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Yari agiye gutanga ikiganiro mu kigo cyakira inzererezi cya Murunda, ubwo yari kuri moto, yerecyeza kuri iki Kigo, ariko iki kinyabiziga kiza kubura feri ubwo yari ageze mu ikorosi riri hafi y’Ibiro by’Akarere, kiruhukira mu muyoboro wo ku ruhande rw’umuhanda.
Hahise hakorwa igikorwa cyo kumujyana kwa buganga, aho bahise bamugeza ku Bitaro bya Murunda, na byo byahise bimwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kibuye, ariko aza kugwa mu nzira ataragerayo.
Bamwe mu babonye nyakwigendera akimara gukora iyi mpanuka, bavuga ko nta bikomere yari afite, bagakeka ko ashobora kuba yaviriyemo imbere, ari na byo byaba byamuhitanye.
Aya makuru y’urupfu rw’uwari Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro, yanemejwe n’Ubuyobozi bw’aka Karere, nk’uko byatangajwe na Emmanuel Uwizeyimana, Umuyobozi wungiriye w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.
Uyu muyobozi wavuze ko aka Karere kabuze umukozi warangwanga no kuzuza inshingano ndetse no gukunda akazi, yaboneyeho kwihanganisha umuryango we, inshuti n’abavandimwe, ndetse n’abakozi b’Akarere babuze mugenzi wabo.
RADIOTV10