Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Abahinzi b’umuceri bari babonye umusaruro ushimishije ubu bararira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
30/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Abahinzi b’umuceri bari babonye umusaruro ushimishije ubu bararira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, bavuga ko bari babonye umusaruro ushimishije, ariko ukaba umaze igihe mu buhunikiro kuko babuze isoko ryawo, ndetse ukaba waratangiye kwangirika.

Aba bahinzi bavuga ko ubwo bari bamaze gusaru, bahise bajyana umusaruro ku bubiko rusange, bizeye ko bazabona isoko, na bo bagatangira kurya ku ifaranga rivuye mu mbaragaza abo.

Umwe yagize ati “Twarasaruye tujyana umusaruro mu bubiko, dutegereza ko bawutwara ngo batwishyure nk’uko byari bisanzwe, turategereza turaheba.”

Aba bahinzi bavuga ko bumvaga ko uyu musaruro wabo ugiye kubafasha kwikemurira ibibazo birimo iby’imibereho yo mu ngo zabo ndetse no kwiteza imbere, none ubu bakaba babayeho nabi.

Ati “Kuva twasarura imiceri iracyari ku mbuga, imifuka yarashwanyaguritse, imiryango yacu yabuze ibyo kurya kubera ko tutagurishije ngo tubone amafaranga, igihombo ni cyinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko iki kibazo kizwi, gusa ngo inzego bireba ziri gukorana kugira ngo gikemuke.

Ati “Abanyenganda ntabwo bitabiriye kugura umuceri, bavuga ko igiciro kiri hejuru, ariko Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yarabisobanuye. Turi kuganira n’abacuruzi ndetse n’abahinzi kugira ngo iki kibazo gikemuke.’’

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Cassien Karangwa, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko hari abagenzuzi bohereje hirya no hino mu Gihugu ahahingwa umuceri, kugira ngo bamenye utaragurwa, bityo babone gufata ingamba.

Ni mu gihe abafite inganda zitonora umuceri bavuga ko ko iki kibazo cyatewe no kuba igiciro basabwa kuwufatiraho kiri hejuru.

Bavuga ko ubu bari mu marira
Umuceri wabo watangiye kwangirika

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Rutsiro: Haravugwa icyateye impanuka yahitanye uwari ukuriye DASSO ku rwego rw’Akarere

Next Post

Ikipe ivugwamo ibibazo by’amikora yikojeje ku isoko igaragaza ko ishaka kugarukana imbaduko

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ivugwamo ibibazo by’amikora yikojeje ku isoko igaragaza ko ishaka kugarukana imbaduko

Ikipe ivugwamo ibibazo by’amikora yikojeje ku isoko igaragaza ko ishaka kugarukana imbaduko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.