Rutsiro: Ntibumva ukuntu bohereza abana babo kwiga bakirirwa babatundisha ingiga z’ibiti

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bababazwa no kubona abana babo bato birirwa bikorezwa ingiga z’ibiti zo gukoresha nk’inkwi z’aho biga ku ishuri ribanza rya Mwufe, rimwe na rimwe bagakora ibi bikorwa bivunanye n’imvura ibari ku mutwe.

Aba babyeyi bavuga ko abana babo bari hagati y’imyaka irindwi (7) na 12 bakoreshwa iyi mirimo ivunanye nibura inshuro eshatu mu cyumweru, aho bajyanwa mu ishyamba kwikorera inkwi.

Izindi Nkuru

Babwiye RADIOTV10 ko bohereza abana babo kwiga ariko bakajya kubona, bakabona bikoreye ingiga z’ibiti rimwe na rimwe bakazikorera imvura iri kugwa ndetse bakambuka imisozi n’ibibaya.

Umwe yagize ati “Nk’ubu umwana wanjye afite imyaka irindwi, kugira ngo umwana w’imyaka irindwi bamwurize umusozi, n’ubunyerereye uri kububona…”

Aba babyeyi bavuga ko abana babo bataha basa nabi kuko baba baguye mu migezi bambuka bajya gutunda izo nkwi ku buryo bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bana.

Undi ati “Njye wabonye imizigo y’ibiti bari bikoreye ari mu mvura, ntabwo yari ikwiriye kwikorerwa n’abana. Hari abakozi batema ibiti, hari ababatekera, niba amafaranga yarababanye macye, bakwiyambaje ababyeyi ariko ntibajye kwicisha abana imirimo ngo babikoreze ingiga z’ibiti mu mvura.”

Aba babyeyi bavuga ko iyi mirimo ikoreshwa abana babo ivunanye kandi bizwi ko hari amategeko arinda abana iyi mirimo.

Undi ati “Ni imirimo y’agahato kuko abana twabohereje ku masomo ntabwo twabohereje mu kazi. Akazi ko kwikorera inkwi gafite abakozi, hari abakozi bateka bari bakwiye kubabwira bakikorera izo nkwi hanyuma abana bacu bagafata amasomo.”

Bavuga ko na bo ubwabo badashobora gukoresha abana babo iyi mirimo bakoreshwa ku ishuri, bakavuga kandi ko bagaragarije ubuyobozi bw’ishuri ko batishimiye ibyo bakorera abana babo ariko bakabima amatwi.

Umubyeyi uhagarariye abandi bafite abana biga kuri iri shuri ribanza rya Mwufe, yahakanye ibi bitangazwa n’ababyeyi, avuga ko iri shuri rifite abakozi bakora kariya kazi ko kwikorera inkwi.

Yagize ati “Ko dufite abakozi se, dufite abakozi batatu bakora muri jardin kandi barahembwa buri kwezi, abo bose rero tubahemba kuko baba bakoze ibikorwa byo kugira ngo bajye gushaka inkwi, no mu gihe cyo kuzikorera tugasohora n’amafaranga yo kugira ngo bajye kuzikorera igihe baba baziguze kure.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabere, Gasigwa Jean d’Amour, we yemera ko aba bana bakoreshwa mu bikorwa byo kwikorera inkwi kubera gahunda yashyizweho yo kugaburira abana ku ishuri, ku buryo hari igihe hagaragara imbogamizi mu kugeza izo nkwi ku ishuri.

Ati “Rero abana bavuye ku kigo bari kumwe na mwarimu wabo bajya kuzana inkwi ntacyo byaba bitwaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kandi ko ubuyobozi nibusanga aba bana bikorezwa inkwi, ubuyobozi bw’iri shuri buzabibazwa.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru