Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Abagabo batatu n’abagore babiri baguwe gitumo mu gishanga bakora ibitemewe

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rwamagana: Abagabo batatu n’abagore babiri baguwe gitumo mu gishanga bakora ibitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu masaha yo mu rukerera, abagabo batatu n’abagore babiri, bafatiwe mu cyuho mu gishanga cya Rugende mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana batetse ikiyobyabwenge cya kanyanga, aho bari bamaze kwarura litiro 40.

Aba bantu bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024 muri iki Gishanga cya Rugende, mu gace gaherereye mu Mudugudu wa Gituza, Akagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu.

Uretse Litiro 40 za kanyanga basanganywe bamaze kwarura, banasanganywe amajerekani 10 ya melase bifashishaga bakora iki kiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru Polisi yari isanzwe ifite ko hari umugore uteka Kanyanga akanayicuruza afatanyije n’umukobwa we.

Yagize ati “Hari hari amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko hari umugore utekera Kanyanga mu gishanga cya Rugende, agace gahana imbibi na Muyumbu na Kabuga. Hagendewe kuri ayo makuru hatangiye igenzura, biza kumenyekana muri iryo joro ko ayitetse nibwo yahise afatirwa mu cyuho ayitekeye muri uriya mudugudu wa Gituza.”

Akomeza agira ati “Bageze aho bari bayitekeye muri icyo gishanga, basanze koko ari wa mugore wacyekwaga, ari kumwe n’umukobwa we bafatanya kuyiteka no kuyicuruza ndetse n’abagabo batatu bamukorera, bamaze kwarura litiro 40 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, hari n’indi bagitetse kandi bafite n’amajerikani agera ku 10 arimo melase bifashishaga mu kuyikora.”

Uyu mugore wafashwe yari asanzwe afatanya n’umuhungu we, na we wafashwe mu gihe gishize, arimo gucuruza Kanyanga, ubu akaba yarakatiwe n’Urukiko.

Kanyanga na melase byafatanywe aba batanu, byamenewe mu ruhame, naho ibikoresho bifashishaga mu kuyiteka birimo ingunguru 2, amajerikani n’ibindi nabyo byashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Muyumbu kugira ngo iperereza rikomeze.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 6 =

Previous Post

Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Next Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku mukinnyi w’ikipe imwe mu Rwanda umaze iminsi atawe muri yombi

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite...

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

by radiotv10
12/11/2025
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y'umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n'ibibazo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibyamenyekanye ku byaha bishinjwa umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa kwakira indonke y’arenga Miliyoni 1 Frw, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze...

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

by radiotv10
12/11/2025
0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa igikombe kimwe cy’ikawa buri munsi, bigabanya 39% by’ibibazo by’ihindagurika ryo gutera k’umutima, ugereranyije n’abatanywa iki kinyobwa....

IZIHERUKA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20
AMAHANGA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
12/11/2025
0

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

12/11/2025
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyagaragaye mu iperereza ku mukinnyi w’ikipe imwe mu Rwanda umaze iminsi atawe muri yombi

Ibyagaragaye mu iperereza ku mukinnyi w’ikipe imwe mu Rwanda umaze iminsi atawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.