Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo cyo mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko imashini zigosora umusaruro wabo zidahagije kuko biyongereye, ku buryo hari ababura uko bagosora bikaba byanatuma hari umusaruro wangirika.

Ni ikibazo gitakwa cyane n’abahinzi bagize Koperative CORICYA, babwiye RADIOTV10 ko igihe babonye umusaruro mwinshi, bibagora kubona imashini zo kugosora, kuko abakora ubu buhinzi biyongereye.

Nsengumuremyi Felix yagize ati “Imashini ni nke. Dufite abanyamuryango benshi, iyo turamutse dusaruye tugasarurira rimwe turi nk’abantu mirongo itatu, kugosora biratugora.”

Undi muhinzi witwa Nshimiyimana Jean de Dieu avuga ko hari n’umusaruro wa bamwe wangirika kubera iki kibazo cyo kutabonera ku gihe imashini zo kugosora.

Ati “Kwa kundi tuba twumishije umuceri urunze imvura iragwa dutegereje ko abandi barangiza kugosora ugasanga imvura irawunyagiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga hari byinshi Leta ifasha aya makoperative birimo guhabwa imbuto, ariko ko n’iki kibazo bazamuye bagiye kureba icyo bagikoraho.

Ati “Leta hari ibyinshi ishyiramo imbaraga nk’imbuto nziza barayibaha, ifumbire barayibaha kuri nkunganire. Wenda icyo twakora ni ubuvugizi buvuga ngo buri bya bindi bijyamo nkunganire dore ko harimo imashini zuhira habe haziyongeraho n’imashini zihura umuceri.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe zitaraboneka na bo bakwiye kumva ko kuri ya nyungu bungutse hari icyo bagomba gukuraho bakagira ibibazo bicye bicye bagomba gukemura.”

Abahinzi barenga 300 ni bo bakoresha imashini zigera kuri inye (4), hakaba n’izapfuye zitagikora, ku buryo bavuga ko zikenewe kongerwa.

Aba bahinzi b’umuceri bavuga ko kubona imashini igosora byabaye ihurizo

Bavuga ko hari igihe umuceri unangirika
Ngo imashini imwe iba ikenewe na benshi
Ikibazo ngo hari n’izapfuye

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 5 =

Previous Post

UPDATE: RDF yatangaje umubare w’Abanyarwanda bitabye Imana bazize ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo

Next Post

Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.