Sunday, July 26, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo cyo mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko imashini zigosora umusaruro wabo zidahagije kuko biyongereye, ku buryo hari ababura uko bagosora bikaba byanatuma hari umusaruro wangirika.

Ni ikibazo gitakwa cyane n’abahinzi bagize Koperative CORICYA, babwiye RADIOTV10 ko igihe babonye umusaruro mwinshi, bibagora kubona imashini zo kugosora, kuko abakora ubu buhinzi biyongereye.

Nsengumuremyi Felix yagize ati “Imashini ni nke. Dufite abanyamuryango benshi, iyo turamutse dusaruye tugasarurira rimwe turi nk’abantu mirongo itatu, kugosora biratugora.”

Undi muhinzi witwa Nshimiyimana Jean de Dieu avuga ko hari n’umusaruro wa bamwe wangirika kubera iki kibazo cyo kutabonera ku gihe imashini zo kugosora.

Ati “Kwa kundi tuba twumishije umuceri urunze imvura iragwa dutegereje ko abandi barangiza kugosora ugasanga imvura irawunyagiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga hari byinshi Leta ifasha aya makoperative birimo guhabwa imbuto, ariko ko n’iki kibazo bazamuye bagiye kureba icyo bagikoraho.

Ati “Leta hari ibyinshi ishyiramo imbaraga nk’imbuto nziza barayibaha, ifumbire barayibaha kuri nkunganire. Wenda icyo twakora ni ubuvugizi buvuga ngo buri bya bindi bijyamo nkunganire dore ko harimo imashini zuhira habe haziyongeraho n’imashini zihura umuceri.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe zitaraboneka na bo bakwiye kumva ko kuri ya nyungu bungutse hari icyo bagomba gukuraho bakagira ibibazo bicye bicye bagomba gukemura.”

Abahinzi barenga 300 ni bo bakoresha imashini zigera kuri inye (4), hakaba n’izapfuye zitagikora, ku buryo bavuga ko zikenewe kongerwa.

Aba bahinzi b’umuceri bavuga ko kubona imashini igosora byabaye ihurizo

Bavuga ko hari igihe umuceri unangirika
Ngo imashini imwe iba ikenewe na benshi
Ikibazo ngo hari n’izapfuye

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp