Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Isuka Irakiza ikorera mu gishanga cya Kavura mu Karere ka Rwamagana, bari mu gihirahiro ku bwanikiro babwirwa ko bubakiwe n’Akarere ariko bukaba mu isambu y’umuturage ubagora.
Mu mwaka wa 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwubatse ubwanikiro mu isambu ya Ngabonziza Egide wayoboraga Koperative Isuka Irakiza mu gishanga cya Kavura kiri hagati y’Umurenge wa Gishari n’uwa Muhazi.
Icyo gihe byatangiye guteza impagarara kubera ko abanyamuryango bakomeje gukenera kwanikamo umusaruro bakabangamirwa no kuba Ngabonziza yarabwiraga ko kuvanga ibigori bisanzwe n’ibituburano ngo bidakunda.
Aba baturage bavuga ko Akarere kakoze amakosa yo kububakira ubu bwanikiro mu butaka butari ubwabo bikabatera impungenge.
Umwe yagize ati “Twagerageje kujya tubibaza, bagenda badusobanurira ko ubwanikiro ari ubwacu ariko twababaza ibimenyetso byerekana ko ari ubwacu mu gihe bibaye ngombwa bakakibura. Tukumva ari akarengane kuko nk’abanyamuryango ntabwo tubugiraho uburenganzira.”
Undi na we yagize ati “Koperative iramutse isenyutse ba banyamuryango bari abayobozi bigwijeho bya bintu cyangwa aramutse abugurishije nta nyungu twabibonamo.”
Aba banyamuryango ba Koperative bavuga ko ubuyobozi bwabubakira ubundi bwanikiro mu butaka bwa Koperative hanyuma na Ngabonziza akagumana ubwanikiro bwe nk’uko bwubatswe mu isambu ye.
Ngabonziza Egide wigeze kuba umuyobozi w’iyi Koperative Isuka Irakiza, avuga ko byose byakozwe n’Akarere ari nako kabibazwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yamenyesheje RADIOTV10 ko iki kibazo atari akizi.
Mu butumwa yandikiye umunyamakuru, yagize ati “Nta makuru mfite. Biransaba kuyashaka. Nawe uyafite wayampa nkakurikirana.”
Abanyamuryango b’iyi Koperative bavuga ko hari ubundi bwanikiro nabwo bwubatswe mu isambu ya Perezida w’iyi Koperative uriho ubu, bakavuga ko bitari bikwiye ko ubwanikiro bwa Koperative bwubakwa mu masambu y’abayobozi kandi hari ubutaka bwa Koperarive buhagije.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10