Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Itsinda ry’abantu 7 barimo umugore n’umugabo we ryafatanywe ibyibano

radiotv10by radiotv10
21/02/2022
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Itsinda ry’abantu 7 barimo umugore n’umugabo we ryafatanywe ibyibano
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu barindwi bo mu Karere ka Rwamagana barimo umugore n’umugabo we, bafatanywe ibikoresho bikekwa ko ari ibyo bibaga bakabishakira isoko.

Aba bantu barindwi bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, banafatanywe ibikoresho birimo moto yo mu bwoko twa TVS.
Abafashwe ni Mukankiko Esperance w’imyaka 34, ari na we wari ushinzwe gushaka abagura ibyo bibye, Majyambere Jean d’Amour w’imyaka 47 (umugabo wa Mukankiko), Nyungura Merivien w’imyaka 28, Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote afite imyaka 35, Habimana Emmanuel bakunze kumwita Emile w’imyaka 40, Muyizere Gilbert w’imyaka 24 na Dukuzimana Jean Pierre w’imyaka 23.

Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa  Cyimbazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana  yavuze ko  bariya bantu bafatiwe  mu rugo rwa Mukankiko Esperance n’umugabo we Majyambere Jean d’Amour.

Muri urwo rugo hafatirwa Moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H, amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), udukoresho tubiri twifashishwa mu guteka icyayi (kettles), Amashyiga ya Gaze, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

SP Twizeyimana yagize ati “Uriya Mukankiko niwe wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye barimo n’umugabo we Majyambere. Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha. Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS rigeza abapolisi mu rugo rwa Majyambere na Mukankiko baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoreso byose.”

Yakomeje avuga ko moto yari yibwe na Habimana Emmanuel na Dukuzimana Jean Pierre bari bamaze kuyiba mu Murenge wa Nyakariro naho Nyungura Merivien yari yazanye igare yari yibye muri Gikomero.

SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko.

Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza amazu,ibi nabyo babifatanwe.

Batanu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

Mu mwaka wa 2005  Habimana Emmanuel yafunzwe imyaka 5, afungirwa muri gereza ya Nyarugenge kubera ubujura, mu 2019 Dukuzimana yakatiwe imyaka 2 afungirwa muri gereza ya Ntsinda kubera ubujura,mu mwaka wa 2021 Majyambere Jean d’Amour yafuzwe inshuro ebyiri afungirwa muri Kigali Transit Center kubera ubujura kimwe na  Nyungura Merivien na we yafungiwe muri icyo kigo azira ubujura na Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote nawe yari aherutse gufungurwa muri Kigali Transit Center.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

Bariya bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − two =

Previous Post

Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB

Next Post

Burera: Barakeka ko amabuye yuzuye mu mirima yabo ari imari ishyushye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Burera: Barakeka ko amabuye yuzuye mu mirima yabo ari imari ishyushye

Burera: Barakeka ko amabuye yuzuye mu mirima yabo ari imari ishyushye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.