• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Itsinda ry’abantu 7 barimo umugore n’umugabo we ryafatanywe ibyibano

radiotv10by radiotv10
21/02/2022
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Itsinda ry’abantu 7 barimo umugore n’umugabo we ryafatanywe ibyibano
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu barindwi bo mu Karere ka Rwamagana barimo umugore n’umugabo we, bafatanywe ibikoresho bikekwa ko ari ibyo bibaga bakabishakira isoko.

Aba bantu barindwi bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, banafatanywe ibikoresho birimo moto yo mu bwoko twa TVS.
Abafashwe ni Mukankiko Esperance w’imyaka 34, ari na we wari ushinzwe gushaka abagura ibyo bibye, Majyambere Jean d’Amour w’imyaka 47 (umugabo wa Mukankiko), Nyungura Merivien w’imyaka 28, Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote afite imyaka 35, Habimana Emmanuel bakunze kumwita Emile w’imyaka 40, Muyizere Gilbert w’imyaka 24 na Dukuzimana Jean Pierre w’imyaka 23.

Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa  Cyimbazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana  yavuze ko  bariya bantu bafatiwe  mu rugo rwa Mukankiko Esperance n’umugabo we Majyambere Jean d’Amour.

Muri urwo rugo hafatirwa Moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H, amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), udukoresho tubiri twifashishwa mu guteka icyayi (kettles), Amashyiga ya Gaze, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

SP Twizeyimana yagize ati “Uriya Mukankiko niwe wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye barimo n’umugabo we Majyambere. Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha. Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS rigeza abapolisi mu rugo rwa Majyambere na Mukankiko baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoreso byose.”

Yakomeje avuga ko moto yari yibwe na Habimana Emmanuel na Dukuzimana Jean Pierre bari bamaze kuyiba mu Murenge wa Nyakariro naho Nyungura Merivien yari yazanye igare yari yibye muri Gikomero.

SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko.

Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, biba bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza amazu,ibi nabyo babifatanwe.

Batanu muri aba bantu si ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

Mu mwaka wa 2005  Habimana Emmanuel yafunzwe imyaka 5, afungirwa muri gereza ya Nyarugenge kubera ubujura, mu 2019 Dukuzimana yakatiwe imyaka 2 afungirwa muri gereza ya Ntsinda kubera ubujura,mu mwaka wa 2021 Majyambere Jean d’Amour yafuzwe inshuro ebyiri afungirwa muri Kigali Transit Center kubera ubujura kimwe na  Nyungura Merivien na we yafungiwe muri icyo kigo azira ubujura na Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote nawe yari aherutse gufungurwa muri Kigali Transit Center.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

Bariya bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twenty =

Previous Post

Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB

Next Post

Burera: Barakeka ko amabuye yuzuye mu mirima yabo ari imari ishyushye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Burera: Barakeka ko amabuye yuzuye mu mirima yabo ari imari ishyushye

Burera: Barakeka ko amabuye yuzuye mu mirima yabo ari imari ishyushye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.