Inzego zagiye mu rugo ruherereye mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, gukangurira abarutuye kwikingiza COVID-19 aho kugira ngo babakire neza, umugabo nyiri uru rugo akubita inyundo mu mutwe Umu-DASSO wari mu itsinda ry’abayobozi.
Uru rugo rugizwe n’abantu barenga 10 bose nta n’umwe urikingiza COVID-19 kubera imyemerere yabo y’idini ngo ibabuza kwiteza urukingo rwa COVID-19.
Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zimaze iminsi zikora ubukangurambaga urugo ku rundi bwo gushishikariza abatarafata urukingo, kubyitabira.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, itsinda ry’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo mu rwego rwa DASSO bagiye muri uru rugo ruherereye mu Mudugudu wa Mugusha mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari ngo babakangurire kujya kwikingiza.
Muhinda Augustin uyobora Umurenge wa Gishari, atangaza ko umugabo nyiri uru rugo yahengereye bari kuganiriza umwe mu bana be agahita azana inyungo “ayikubita DASSO mu mutwe inyuma.”
Ubwo bahitaga bafata uyu mugabo, abandi bo muri uru rugo barimo n’umugore bahise bafata amasuka n’ibiti barwanya izi nzego ariko bakagerageza kubaturisha nyuma bagahita bashyikiriza uyu mugabo RIB naho Umu-DASSO wakubiswe inyundo atakomeretse cyane.
Muhinda avuga ko uyu muryango ujya gusengera mu itorero ryo mu Karere ka Gicumbi kandi ko basanzwe batitabira gahunda za Leta.
Ati “Ni abantu batajya bafata indangamuntu, ntibishyura mituweli. Mbese ni abantu batemera gahunda za Leta, gusa turi kubaganiriza kugira ngo turebe icyo bitanga.”
RADIOTV10