Rwanda: Abantu batandatu bahuriye n’ibyago mu masengesho bane bahita bitaba Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu batandatu bari mu masengesho ahazwi nko ku Giti cy’Ishaba ku musozi uherereye mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane muri bo bahita bitaba Imana, abandi barakomereka.

Iri sanganya ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, ubwo aba bantu barimo bambaza Imana bagiye gusengera ku musozi uherereye mu Mudugudu wa Mutovu mu kagari ka Mirima mu Murenge wa Coko.

Izindi Nkuru

Abantu bane bahise bitaba Imana, bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruli kugira ngo hanakorwe isuzuma, ndetse n’abakomeretse bakaba bajyanywe muri ibi Bitaro ngo bitabweho n’abaganga.

Inkuba yakubise aba bantu ubwo bari mu masengesho ahazwi nko ku Giti cy’Ishaba hasanzwe hakorerwa amasengesho n’abo mu Itorero rya ADEPR, aho baba bagiye kugira ibyo basaba Imana.

Aya makuru yanemejwe na Vestine Mukandayisenga uyobora Akarere ka Gakenke, wavuze ko abantu bane bahise bitaba Imana, mu gihe abandi babiri bahungabanye barimo uwaguye igihumure undi agakomereka.

Yagize ati “Bari bagiye gusengera mu ishyamba ngo ku Giti cy’Ishaba, bahasanze udukapu twabo na Bibiliya babihavanye.”

Umuyobozi w’Akarere, avuga ko nyuma y’uko aba bantu bakubiswe n’inkuba, abitabye Imana bajyanywe mu Bitaro, kugira ngo imiryango yabo ibanze yitegure kubaherekeza, kandi ko ubuyobozi buzabafasha mu bikorwa byo kubashyingura ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko ubuyobozi bugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage uburyo bwo kwirinda gukubitwa n’inkuba, ndetse hakongerwa n’imirindankuba, ahantu hakunze kwibasirwa cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru