Monday, September 9, 2024

MTN Rwanda izaniye amahirwe abakoresha MoMo y’ibihembo birimo imodoka nshya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yashyize ibihembo mu bukangurambaga bw’abakoresha ‘Mobile Money’ buzwi nka ‘BivaMoMotima’, aho umunyamahirwe azegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya itaragendaho na rimwe, ndetse n’ibindi bihembo birimo moto, na Miliyoni 1 Frw.

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telefone, aho abantu bakomeza kugaragarizanya urukundo batavunitse ku buryo uri mu Ntara imwe yoherereza inshuti ye, umuvandimwe cyangwa umubyeyi uri mu yindi.

Muri ubu bukangurambaga, hagiye gushyiramo n’ibihembo bihindura ubuzima bw’abantu, ku buryo mu byumweru bitandatu biri imbere bishobora gusiga abakoresha iyi serivisi batunze imodoka bataguze.

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw,  ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

Hazajya hatangwa kandi ibihembo nka televiziyo ya rutura, amatike yo guhaha, amatike y’indege azajya atangwa buri kwezi.

Jean Paul Musugi ati “Igihembo nyamukuru kizatangwa nyuma y’iri rushanwa, ni imodoka nshya itaragendaho na rimwe. Izahabwa ku ruhande rw’abakiliya no ku ruhande rw’abacuruzi.”

Iyi sosiyete y’itumanahano ivuga ko uyu munsi bakoze amateka muri Afurika yo kugira Abaturarwanda bangana na miliyoni 5 z’abakoresha uburyo bwo guhererekanya mafaranga ku murongo wa MTN.

Iyi sosiyete ivuga ko igiye kurushaho gufasha abakoresha ubu buryo no muri serivisi zo kwiteza imbere, kugira ngo burusheho kuzamura imibereho y’Abaturarwanda.

Chantal Kagame uyobora Mobile Money muri MTN Rwanda, yagize ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye. Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

MTN Rwanda ivuga ko kwinjira muri iyi gahunda yo guhatanira ibihembo nta kiguzi na kimwe bisaba, ku buryo buri wese ukoresha Mobile Money, ahawe ikaze muri aya mahirwe kugira ngo atazamucika.

Chantal Kagame avuga ko bifuza ko Mobile Money ikomeza guhindura ubuzima bw’Abaturarwanda
Jean Paul Musugi yaragaje ibihembo biteganyijwe mu byumweru bitandatu biri imbere

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ubwo x natwe rubanda rugufi ayo mahirwe turi nayo cg birareba abacuruzi bakomeye gusa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts