Perezida Kagame agiye guhurira mu nama n’abandi Baperezida bo muri Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze muri Ethiopia, ahateganyijwe Inteko Rusange ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butumwa bwatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare, avuga ko Perezida Kagame yageze ahagomba kubera iyi Nteko rusanga y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti “Perezida Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethipia aho yifatanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Mugabane wa Afurika mu Nteko Rusange isanzwe ya 37 ihuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Perezida Paul Kagame usanzwe anafite inshingano zo kuyobora amavugurura y’uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yitabiriye iyi Nteko Rusange y’uyu Muryango nyuma y’icyumweru kimwe ayoboye inama yahuje itsinda rimufasha muri izi nshingano.

Iyi nama yayobowe na Perezida Kagame mu buryo bw’ikoranabuhanga, yanakurikiranywe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yari no mu murongo wo gutegura iyi Nteko Rusange iri kuba muri iki Cyumweru.

Iyi nama yayobowe na Perezida Kagame mu cyumweru gishize, yanarebeye hamwe aho gushyira mu bikorwa amavugurura y’uyu Muryango bigeze ndetse n’uburyo warushaho kwihaza mu bushobozi bw’imari.

Mu bikorwa by’iyi Nteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Abakuru b’Ibihugu bazagirana ikiganiro ku bushobozi bw’Inzego z’uyu Muryango mu bijyanye n’imari, ndeste n’impinduka zikwiyemo.

Perezida Kagame ubwo yari ageze i Addis Ababa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru