Rwanda& DRCongo: Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byatangiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Macky Sall wa Senegal unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigamije gushaka umuti w’umwuka mubi wavutse hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Macky Sall yatangaje ibi nyuma y’iminsi Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishinjanya bimwe mu birego byo guhungabanya umutekano wa buri Gihugu.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi, Perezida Macky Sall yagize ati “Ndashimira ba Perezida Tshisekedi na Kagame kubera ibiganiro twagiranye kuri telefone ejo ndetse n’uyu munsi biri mu murongo wo gushaka umuti w’amahoro ku kutumvikana kuri hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Macky Sall yahise agaragaza ko yanashyizeho umuhuza ugomba gukurikirana inzira zo gusha umuti w’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje agira ati “Ndasaba Perezida Lourenço [wa Angola] akaba na Perezida wa CIGL gukurikirana intambwe z’ubuhuza zigamije gushaka umuti.”

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo wari umaze iminsi wifashe neza, waguyemo igitotsi cyafashe intera mu cyumweru gishize ubwo Ibihugu byombi byagiraga ibyo bishinjanya bishingiye ku guhungabanya umutekano.

Ku Mbere w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2022, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyarashe ibisasu bya rutura mu Rwanda bikomeretsa bamwe mu Baturarwanda ndetse byangiza n’ibikorwa byabo.

Muri icyo cyumweru kandi, FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda babakuye ku mupaka aho bariho bacunga umutekano nk’uko byatangajwe na RDF.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwari bwasabye Itsinda ry’Ingabo rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, gukora iperereza ryihuse kuri biriya bisasu, bwanasabye ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukorana na FDLR bakarekura mu mahoro aba basirikare babiri b’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo na bwo bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano yatumye FARDC yiyambaza imwe mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.

Ibi byanatumye mu cyumweru gishize habaho inama idasanzwe y’akanama k’umutekano, yafatiwemo ibyemezo bishinja byeruye ko u Rwanda ruri gutera inkunga uyu mutwe wa M23 ndetse DRC ihita ihagarika ingendo za sosiyete y’Indege y’u Rwanda ya RwandAir zerecyezaga mu bice bitatu by’iki Gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kwamagana ibi birego byo gutera inkunga umutwe wa M23, ivuga ko kuba uyu mutwe urimo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bitavuze ko ari Abanyarwanda.

U Rwanda ruvuga ko ibiriho bibera muri Congo ari ikibazo cy’iki Gihugu ubwacyo ariko ko cyananiwe kubyikemurira bigatuma kinashaka uwo kikoreza uyu mutwaro ari na ho hakunze guturuka ibi birego bihoraho.

Gusa u Rwanda ruvuga ko nubwo Igisirikare cya DRCongo gikomeje gushotora u Rwanda ariko rwo rudafite umwuka wo kuba rwarwana.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.

Yagize ati “Umwuka wo kurwana ntawuhari, ntawuhari kuko iyo umwuka wo kurwana uba uhari, bari kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu ukihangana ariko mu kwa Gatanu barasa na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashoboye kurasa.”

Mukuralinda yavuze ko iteka u Rwanda ruhora rwifuza kubana neza n’abaturanyi ndetse ko niyo havutse ibibazo nk’ibi ruba rwifuza ko bikemuka binyuze mu nzira zashyizweho zemewe n’amategeko bityo ko rwo rukomeza kubinyuza mu nzego n’imiryango Ibihugu byombi bihuriyemo.

Yanavuze kandi ko u Rwanda rwifuza ko ibi bibazo bikemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro kuruta kuba ibihugu byakomeza kugira ibyo bitangaza mu bitangazamakuru nkuko DRC iri kubyitwaramo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru