Nyuma y’iminsi ibiri mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, harasiwe umuntu wakekwagaho ubujura bw’insinga washatse kurwanya Abapolisi, no mu Karere ka Bugesera harashwe undi na we wakekwagaho ubujura nk’ubu. Polisi y’u Rwanda yavuze uko byagenze.
Uwarashwe mu ijoro ryacyeye, ni Nsengimana Vincent w’imyaka 27 y’amavuko, na we wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwibaga insinga z’amashanyarazi.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, wavuze ko uyu Nsengimana yarashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023.
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko uyu warashwe, yari yabanje kwiyemerera kwiba insinga, ndetse ko ubwo yari agiye kwerekana aho yahise izindi nsinga, ari bwo yagerageje gutoroka, agahita araswa.
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yari yarashe undi muntu wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Uwo musore yarashwe ubwo abapolisi bajyaga kumubaza ibyo yari arimo, agashaka kubarwanda akoresheje umuhoro, ashaka gutema umwe mu bapolisi bari ku burinzi, mugenzi we agahita amurasa.
RADIOTV10