• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

radiotv10by radiotv10
05/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Skol azamara imyaka 3, buri mwaka rukazajya rutanga Miliyoni 300 Frw.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano, harimo ko Skol izajya iha Rwanda Premier League arengaho gato Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, bivuze ko mu myaka 3 hazatangwa akabakaba Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Skol izajya iba yemerewe gucuruza ibinyobwa byayo kuri Stade yabereyeho buri mukino wa shampiyona.

Amakuru ava muri Rwanda Premier League, avuga ko buri kipe izajya itsinda umukino, izajya ihabwa Miliyoni y’amafrw y’u Rwanda, aya masezerano akazatangirana n’umwaka w’imikino wa 2026-2027.

Aya mazezerano Rwanda Premier League isinyanye na Skol, aje nyuma y’ukwezi kumwe hasinywe andi na Banki ya Kigali, aho iyi Banki izatanga agera kuri Miliyari 3 na Miliyoni 250 mu gihe cy’imyaka 5.

Umwaka w’imikino duheruka gusoza, wabonetsemo intsinzi 210 harimo n’iz’amakipe yo mur Sudan, ubwo iyo aya masezerano aza kuba ariho, mur rusange hari gutangwa Miliyoni 210 z’amafrw ku ntsinzi zose zabonetse.

Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha, izatangira tariki ya 4 Nzeli 2026, ndetse nta gihindutse amakipe yo muri Sudan akazongera kuyigaragaramo.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − twelve =

Previous Post

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

Next Post

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

Related Posts

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Amakuru mashya: Bitunguranye imikino u Rwanda rwari kuzakinira muri Maroc ntikibaye

by radiotv10
04/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ya gicuti Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira muri Maroc, yasubitswe nyuma...

Haravugwa iki muri Kiyovu Sports nyuma yo gucutswa n’Umujyi wa Kigali

Haravugwa iki muri Kiyovu Sports nyuma yo gucutswa n’Umujyi wa Kigali

by radiotv10
04/06/2026
0

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka nubwo iherutse kumenyeshwa n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, ko batazakomezanya mu mikoranire yajyaga...

Ubutumwa APR yageneye abakinnyi bayo yemeje ku mugaragaro yo batandukanye

Ubutumwa APR yageneye abakinnyi bayo yemeje ku mugaragaro yo batandukanye

by radiotv10
03/06/2026
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwasezereye abakinnyi batatu bose b’abanyamahanga, bunabagenera ubutumwa bwo kubashimira ubwitange, umurava n’ubunyamwuga byabaranze, bunabifuriza...

Dore abakinnyi babaye aba mbere batandukanye na APR FC umwaka w’imikino ukirangira

Dore abakinnyi babaye aba mbere batandukanye na APR FC umwaka w’imikino ukirangira

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yahaye abakinnyi batatu amabaruwa yo gutandukana na bo mu buryo bw’ubwumvikane, barimo rutahizamu w’Umunya-Senegal,...

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

Next Post
Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku 'mpamvu z’umutekano' yageze mu Misiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Resitora ya Tic Tac iri mu zizwi muri Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ufite imbaraga

Perezida wa Ukraine yashyize ahagaragara ibaruwa ikubiyemo icyifuzo yagene Putin w’u Burusiya

Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.