Rwanda: Uko ikofi yabaye intandaro y’urupfu rw’abasore babiri bavukana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahungu babiri b’abavandimwe, barimo uw’imyaka 23 n’undi w’imyaka 20 bo mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, baburiye ubuzima mu musarani nyuma y’uko umwe awugiyemo agiye gukuramo ikofi ye yaguyemo, undi akamusangamo, bombi bahasiga ubuzima.

Aba basore babiri bari batuye mu Mudugudu wa Mizero mu Kagari ka Rushyara mu Murenge wa Karambi, babuze ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

Izindi Nkuru

Aya makuru kandi yanemejwe na Hakizimfura Pascal uyobora Umurenge wa Karambi, wavuze ko ikofi yabaye intandaro y’izi mpfu, ari iy’uwitwa Ntakirukimana Modeste w’imyaka 23 yaguye mu musarani ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Uyu muyobozi avuga ko uyu musore ubwo yageragezaga kujya gukura iyi kofi ye mu musarani, yakuyeho igiti akajyamo ariko kuvamo bikanga.

Ati “Murumuna we Havugimana Venuste w’imyaka 20 aje kumutabara na we agwamo, bahise bitaba Imana.”

Hakizimfura Pascal uvuga ko imirambo y’aba basore b’abavandimwe yahise ijyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivugiza, avuga ko aba basore bashobora kuba bishwe n’umwuka uba mu musarani. Ati “Turakeka ko ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bose bakagwamo.”

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bombi bakoreraga Uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company, ndetse ko ubwo ikofi y’umwe yagwaga mu musarani, mugenzi we yari ataraza, yaza akumva mukuru we ari gutakira mu musarani, ari na bwo yajyaga kumukuramo, na we agaheramo atyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru