U Rwanda na Congo bongeye kwicara ku meza amwe y’ibiganiro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye guhurira mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola, byitabiriwe n’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatanu.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X rw’iyi Minisiteri, buvuga ko “Intumwa zo ku rwego rwo hejuru ziturutse muri Repubulika y’u Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuye ejo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 i Luanda, mu rwego rw’ubuhuza rwa Repubulika ya Angola, hagamijwe gusesengura ikibazo cy’umutekano n’amahoro mu burarazuba bwa DRC.”

Intumwa z’u Rwanda zitabiriye ibi biganiro, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruka, mu gihe ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, ntiyatangaje imyanzuro yafatiwe muri ibi biganiro, bibaye nyuma y’uko Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC, bagiriye uruzinduko muri Angola, bakagirana ibiganiro na Perezida w’iki Gihugu, João Manuel Gonçalves Lourenço wahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inshingano z’ubuhuza hagati y’ibi Bihugu byombi.

Tariki 11 Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we João Lourenço, akamwemerera ko yazahura na Felix Tshisekedi na we wari umaze ibyumweru bibiri agiranye ibiganiro na Perezida wa Angola na we akamwemerera kandi akanifuza ko yazahura na mugenzi we w’u Rwanda bakagirana ibiganiro.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, ubwo Perezida Felix Tshisekedi yagiriraga urugendo muri Angola, yari yagejeje kuri João Lourenço, ko yifuza kuzahura na Perezida Kagame, umutwe wa M23 wabanje guhagarika imirwano ndetse ukerecyeza aho wasabwe kujya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta ni we wari uyobozi intumwa z’u Rwanda
Na mugenzi we wa DRC, Christophe Lutundula
Ni ibiganiro byayobowe n’umuhuza, Guverinoma ya Angola

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru