Perezida Kagame na we hari icyo yemeye mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na we yemeye kuzahura no kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na we uherutse kwifuza ko bazaganira.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 i Luanda.

Izindi Nkuru

Ni ibiganiro byari bigamije gushaka umuti w’umuzi w’ibibazo by’umutekano bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida João Lourenço ari we wahawe inshingano z’ubuhuza hagati ya DRC n’u Rwanda.

Tete Antonio yatangaje ko ibi biganiro bya Perezida Kagame na João Lourenço byabereye mu muhezo [tête-à-tête], byasize Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yemeye ko azahura na mugenzi we Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Tete Antonio yatangaje ko aho ibi biganiro bizahuza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bizabera ndetse n’itariki, bizatangazwa na Perezida wa Angola wahawe izi nshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yemeye kuzahura na Tshisekedi nyuma y’ibyumweru bibiri, uyu Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yifuje ndetse akemera kuzaganira n’uw’u Rwanda mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Félix Tshisekedi muri urwo ruzinduko yifurijemo kuzahura na Kagame, yari yanagaragaje ibyo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa mbere y’uko bahura, birimo kuba umutwe wa M23 wahagarika imirwano ndetse ukajya aho wasabwe kwerecyeza.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lourenço kuri uyu wa Mbere
Ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Lourenço, byarimo n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru